Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Amagambo make, ibikorwa byinshi; Intero ya FPR-Inkotanyi ubwo yatangiraga kwiyamamaza.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Igikorwa cyo kwamamaza abakandida 80 b’umuryango FPR- Inkotanyi cyatanginye mu karere ka Rulindo kuri uyu wa 13 Kanama 2018, abaturage basabwe gutora neza, ariko nabo bizezwa ibikorwa biruta amagambo.

Mu ijambo rye, umunyamabanga mukuru wa FPR-Inkotanyi bwana Francois Ngarambe, yijeje imbaga y’abaturage bari baje kumva imigabo n’imigambi y’umuryango FPR ko nyuma yo gutora neza FPR izakomeza gusigasira ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Ati ”Mwe muzatore ku Gipfunsi, dukomeze ubufatanye buranga abanyarwanda kandi natwe nka FPR-Inkotanyi tubijeje gukomeza ubukungu bw’igihugu bushingiye ku ikoranabuhanga”

Yakomeje agira ati “Prezida w’umuryango yantumye ngo mbabwire ko ubu hakenewe amagambo make, ibikorwa byinshi"


Abitabiriye ibikorwa byo kwamamaza FPR-Inkotanyi

Yabibukije ko nta muntu ushobora kugera kuri ibyo byose ari wenyine, bityo ubufatanye bw’abaturage bose bukaba bukenewe, bwana Francois NGARAMBE yasabye ko inkoko igomba kuba ingoma ku munsi w’itariki y’amatora.

Umunyamabanga mukuru wa RPF-Inkotanyi yasabye ko muri iki gihe cyo kwamamaza gitangiye abantu bagomba kurangwa n’imyitwarire myiza, kugirango bitange ishusho ko n’umunsi w’amatora uzagere mu ituze kandi nayo agakorwa neza.

Abitabiriye ibikorwa byo kwamamamaza abakandida ba FPR- Inkotanyi bibukijwe ko kugirango FPR igeze abanyarwanda aheza, buri wese ugejeje imyaka yo gutora agomba kwitabira amatora.


Ushinzwe Kwamamaza FPR-Inkotanyi UWACU Julienne

Mu bindi byijejwe abaturage, Ushinzwe ibikorwa byo Kwamamaza umuryango FPR- Inkotanyi, Madamu UWACU Juliene, yatangaje ko hari icyuzi kizajya kibika toni ibihumbi 80 by’amazi kiri kubakwa ku buryo ntawe uzahura n’ikibazo cy’ibura ry’amazi mu buhinzi bwe muri aka gace kiyamamarijwemo.


Sheihk MUSSA FAZIL HARERIMANA, Perezida wa PDI

Muri iki Gikorwa cyo kwamamaza kandi hagaragaye n’indi mitwe ya Politiki 6 irimo PDC, UDPR,PSR,PDI,PPC,PSP yose ishyigikiye Politiki y’umuryango FPR-Inkotanyi.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA