Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Amafoto: Uko Abaturage b’Akagali ka Kagugu bitabiriye Ibikorwa byo kwamamaza Abakandida ba FPR-Inkotanyi kuri ULK.Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Kuri uyu wa 13 Kanama 2018, ibikorwa byo kwamamaza abakandida Depute byatangijwe mu Gihugu hose, Umuryango FPR-Inkotanyi watangiriye kamamaza abakandida bawo mu Karere ka Rulindo, maze kuri uyu wa 14 Kanama 2018 ukomereza igikorwa cyo kwamamaza hagendewe ku turere, karere ka Gasabo gahera kuri site ya ULK.

Kuri uyu wa 13 Kanama 2018, ibikorwa byo kwamamaza abakandida-Depute byatangijwe mu Gihugu hose, mu mitwe ya politike yose yemewe mu Rwanda , Umuryango FPR-Inkotanyi wo watangirije kwamamaza abakandida bawo mu Karere ka Rulindo, maze kuri uyu wa 14 Kanama 2018 ukomereza igikorwa cyawo cyo kwamamaza hagendewe ku Turere, Akarere ka Gasabo ko kahereye kuri site ya ULK yashoboye guhuza abanyamuryango baturuka mu mirenge nka Kinyinya, Gisozi, Kakiru, Kimihurura, n’indi...

Nafashe akanya nyura mu Murenge wa Kinyinya, ariko nibanda ku gace kabarizwamo Akagali ka Kagugu, ngenda nitegereza uko abaturage baho bitabiriye iki gikorwa nsanga ku isaa 11h00, abaturage bahatuye babukereye, abafite imodoka zabo bwite bazifashishije bageza abaturage ahari hateganyijwe guhurira hazwi nko kuri Burende,(Blinde), Nahereye aha nitegereza nyuzamo nkanafotora imbaga yitabiriye ibikorwa byo kwamamaza abakandida b’umryango FPR-Inkotanyi, mbihuza na Morali yabarangaga kuva aho kugera kuri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK). Reka amafoto ubwayo abasobanurire.

Abaturage ba Kagugu bahuriraga kuri MEREZ hazwi na none nko kuri Burende


Chairman wa FPR-Inkotanyi mu kagali ka kagugu, Gitif w’Akagali n’abandi banyamuryango


Barabwirana ko bagomba kuhanyurana umucyo


Bamwe mu bakuru b’imidugudu bafashije muri iki gikorwa


Abakandida ba FPR-Inkotanyi bamamarijwe kuri ULK


Abanyamuryango barabyina Ikinyenga


Iberendera rya FPR ryari mu bicu, intero ari ku Gipfunsi

Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA