Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Gasabo: Bimwe mu bigwi by’abagore 16 bahagarariye Umujyi wa Kigali bazaba bagize 30% mu nteko.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Kuri uyu wa 20 Kanama 2018, nibwo abagore 16 bahagarariye umujyi wa Kigali mu cy’iciro cyihariye cy’ abagore bazaba bagize 30% mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda batangiye kwiyamamaza.

Kuri uyu wa 20 Kanama 2018, nibwo abagore 16 bahagarariye umujyi wa Kigali mu cy’iciro cyihariye cy’ abagore bazaba bagize 30% mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda batangiye kwiyamamaza.
Aba bagore uko ari 16, baturuka mu turere 3 tugize umujyi wa Kigali, aritwo Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro, uko ari 16 barahatanira imyanya 2, umujyio wa Kigali utemerewe kurenz a mu bazaba bagize icyiciro cy’abagore bagera cyangwa barenga 30% by’abagize inteko sihinmgamategeko bose.
Iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo, gitangizwa n’umuyobozi w’aka karere bwana Rwamurangwa Stephen.

Umwe ku wundi, bahawe umwanya ungana n’iminota 5, bivuga ibigwi. Kuri iyi nshuro byabaye ngombwa ko ufite nimero y’inyuma ariwe utangirirwaho.

Ibigwi by’aba bagore 16 bahagarariye Umujyi wa Kigali

16. ISUGI Jenviere : Yize icungamari,ubu akora mu ikompanyi y’ubwishingizi SORAS Vie, yabwiye abagore bagize inteko itora ko naramuka atowe azita ku guhangana n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo, ndetse anahashye ikibazo cy’abana bagwingira.
15. Dr.BAYISENGE Janette, ni umugore wubatse, ufite umugabo n’abana 3, yigisha muri kaminuza y’u Rwanda, yabaye umuyobozi wa njyanama y’akarere ka Gasabo, yayoboye inama y’igihugu y’abagore CNF, avuga ko nagirirwa icyizere agatorwa azafasha abagore, hatorwa amategeko abereye abanyarwanda n’abanyarwanda kazi, abizeza kutazabatenguha mu gukora ibishingiye kuri gahunda za Leta zihuse.
Ahamya ko azahanga imirimo mishya idashingiye ku buhinzi, agateza imbere ikoranabuhanga, akazakura abanyarwanda mu bukene, akimakaza ubutabera n’imiyoborere myiza.
14.NYIRABAHIRE Langwida: Afite umugabo n’abana 3, Afite icyiciro cya 3 cya Kaminuza (Masters) mu igenamigambi.

Uyu mugore unasanzwe muri Komite nyobozi y’akrere ka Gasabo, yagaragaye yiyamamazanya icyizere ko azatorwa, mu bigwig bye yavuze ko yakunze gukorana n’abanyantege nke abafasha gutera imbere, arasaba abaturage kumutora kugirango arenge imbibe z’akarere ka gasabo aserukire umugore ku rwego rw’igihugu cyose.

Mbere y’uko iminota ye imushirana, yavuze ko mu bukungu, azahanga imirimo myinshi ku bagore, bityo bikazabafasha kuba abakire, ngo azatanga inzira abagore banyuramo bajya ku guza amafaranga muri za Banki.

Madame Langwida azaharanirako ibikorwa remezo bigera kunbantu bose, aharanire ko umuryango nyarwanda ubaho utekanye, ndetse ngo azashyira imbaraga nyinshi mu kurwanya no guhangana n’ibiyobyabwenge.
Kuri we asanga abarira ko bakennye bizaba birangiriye aho ubwo azaba amaze gutorerwa ku ba umwe mu bagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda. Azaharanira ko abana barya neza bityo bikabafasha gukura neza.

Kuri we yiteguye guharanira ko abagore bose (Igitsina gore) bazajya mu mashuri ku bwinshi, ahamya ko azajya yubaha buri muntu ajye n’inama n’uyimugishije.

13. UMUHIRE Christiane: Afite cyiciro cya 3 cya Kaminuza akora muri minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), yishimira ko igihugu gisigaye gisurwa n’abantu benshi batandukanye baje kwiga uko urwanda rwateye intambwe mu mibanire myiza.

Aramutse atowe, azanoza Gahunda y’umugoroba w’ababyeyi, arusheho kwegera abaturage, bityo umuryango nyarwanda umuryango ubeho wishimye.

12.MANIRANKUNDA Gilbelle: Ni umugore ugaragara nk’ukuze ariko ni ingaragu, yize uburezi mu mashuri yisumbuye (Secondaire), muri kaminuza yize ubuyobozi n’ imibereho myiza y’abaturage, ubu ni umurezi.

Azafatanya n’abandi badepite bgezni be gutora amategeko ababereye, azashyira imbaraga mu guharanira uburenganzira bw’abana ahio bazaba barya neza,biga neza, ndetse ngo kuri we ntawe uzacikisha amashuri.
11.UMUTESI Odette: ni umubyeyi w’imyaka 44 y’amavuko afite impamyabumenyi yo mu kiciro cya 2 cya Kaminuza mu burezi, afite umugabo n’abana 4. Yizeza abagize inteko itora ko nibamutora atazabatenguha.

Yabwiye abari baje kumva imigabo n’imigambi ye ko, yagize uruhare uruhare mu gutegura integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi bw’umunyeshuri (competence based curriculum) ngo natorwa azafatanya na bagenzi be mugutora amategeko azafasha abaturage gutera imbere mu myumvire n’iterambere rigaragarira amaso kandi rirambye.
Mu bukungu azafatanya n’abandi mu gusaba abaturage kwibumbira mu makoperative.
Mu mibereho myiza, ngo azaharanira ko hatorwa itegeko riteza imbere uburezi bufite ireme kuri bose.

10.UWIMANA Virginia: uyu mukandida depute yize ishoramari, afite umugabo n’abana atavuze umubare , afite akazi k’igihe gito akorera muri ministere y’imali n’igenamgambi (Minecofine) Ngo namara gutorwa azazamura ubukungu, anoza imikorere y’amakoperative, ateze imbere gahunda y’igiceri Porogaramu, ateze imbere imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made I Rwana), azashyiraho kandi imikorere inoze ya VUP.

9.MUREKATETE Henriette Theophile, ni Umunyamategeko afite umugabo n’abana 3, afite icyiciro cya 3 cya Kaminuza mu mategeko, yanize mu ishuli rihugura abize amategeko ry’ I Nyanza (ULPD, asanga kujya mu nteko ishingamategeko abikwiriye nk’umuntu wayize akayakeneka. Ni umwe mu bagize inama njyanama y’umujyi wa Kigali, kuri we ngo gutora Maitre ni ukwiteganyiriza, kuko ngo azahababera nk’uhibereye, nk’inzobere mu mategeko, nyuma yo kumutora ahamya ko hazajya hatorwa amategeko abereye abaturage.

8.UWASE Clementine, ni umubyeyi w’imyaka 36 y’amavuko, ashinzwe umutekano mu murenge wa Gisozi, ni umujyanama w’ubuzima mu murenge wa Gisozi, mu kazi ke ka buri munsi ngo ni uko akangurira ababyeyi kubyara abo bashoboye kurera.

Ahora ashishikariza abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza kuko ngo aribo bufitiye akamaro, ahamya ko abavuye mu ishuri abakurikirana kugeza ubwo barisubiyemo mu gace k’umurenge akoreramo, ngo natorwa azarushaho kwegera umuryango nyarwanda mu buryo bwagutse nk’uko asanzwe abikora.

7.NYIRANEZA Esperance: Arubatse afite Umgabo n’abana 3, yize imibanire y’abantu muri sosiyete (Sociology), Akunda igihugu cye, ngo igihe ahamagariwe cyose aritaba.

6.NYIRANSABIMANA Florence: Ni umurezi wigisha Indimi, afite icyiciro cya 2 cya kaminuza mu isham ry’uburezi.

Yabwiye abitabiriye ko naramuka atowe azafatanya na bagenzi be mu kurushaho gusesengura ihame ry’uburinganire na Gahunda ya “Ndi umunyarwanda”, ahamya ko ubwo azaba ageze mu nteko ishingamategeko ubuhahirane buzashinga imizi.

5.KANTENGWA Marie Vestine, ni umubyeyi w’imyaka 39 y’amavuk , arubatse, afite ikiciro cya 3 cya kaminuza mu buvanganzo n’uburezi, ni umutoza w’intore.
Ngo azafatanya n’abadepute mu gutora amategeko bereye abanyarwanda. ngo kumutuma mu nteko kuri we asanga umurabyo utinda.

4.KANYANGE Phoibe, afite abana 3 n’umugabo, afite imyaka 49 y’amavuko.
Afite ikiciro cya 3 cya Kaminuza masters mu mibereho myiza y’abaturage. Ashinzwe ubukungu mu nama y’igihugu y’abagore (CNF) mu mujyi wa Kigali, ngo yifuza ko umugore akirigita ifaranga mu buryo bufatika, mu gihe azaba yicaye mu nteko ishinga amategeko nk’umugore ngo azarwanya Ruswa n’akarengane.

3.UMUTONI Alice: Afite umugabo n’umwana umwe w’umuhungu. Avuga ko yahagarariye abari nabategarugori mu kwiteza imbere, mu bice bitandukanye by’ubuzima. Ngo nagirirwa icyizere azagendera kuri Gahunda zagutse za guverinoma y’u Rwanda arizo: Ubukungu, ubutabera, imibereho myiza n’imiyobotere myiza. Ngo azihatira gukemura ikibazo cyo gutwara abantu n’ibintu hano mu mujyi wa Kigali kuko ngo abona gihangayikishije cyane.

Azafasha ingo, kwihaza mu biribwa kandi himakazwe imirire myiza kuri bose, ngo abiteguye kumutora ni nko kwitora bo ubwabo.

2.UWERA KABANDA Francoise: Ni Umugore wubatse afite umugabo n’abana 3, afite ikiciro cya kabiri cya kaminuza (Licence) mumibereho myiza, afite kandi ikiciro cya 3 cya Kaminuza (Masters) mu buzima rusange (Sante public).

Mu bigwig bye yiyiziho kandi yasangije abaje kumushyigikira ngo ntatangwa aho rukomeye, dore ko ahamya ko akoreye leta mu gihe cy’imyaka 17 yose, kandi ngo yafashije abahungabanyijwe na Jenoside yakorwew Abatusti mu Rwanda bagaruka mu buzima buzima , barakira kandi bari baraheranwe n’agahinda, bigarurira icyizere kandi bari baracyitakarije.

Ngo naramka atowe azahangana n’ibiyobyabwenge, we, ashingiye ku bigwig bye ahamya ko abenshi bazi asanga amajwi bararangije kuyamuha, kuko ngo ibikorwa bye ubwabyo byivugira.

1.NDANGIZA Madina: Mu mwambaro we, ugaragaza imyemerere y’umuyoboke w’idini ya Islam, yavuze ko yize amategeko, afite umugabo n’abana 3, yakoze muri ministere y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda,akora muri USAID aha hose akaba yari ashinzwe amategeko, ngo yiyumvamo ubushobozi bwo kujya mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda maze ngo n’ahagezwa n’amajwi abazamugirira icyizere bvazamuha, azafatanya na bagenzi be mu kubatorera amategeko bigiriyemo uruhare, ngo azashyigikira gahunda y’icyerekezo cy’u Rwanda (2017-2024), yabijeje ko umuntu wese uri mu kiciro cya mbere cy’ubudehe, azahita atera imbere ajye mu kiciro cya 3.
Azareba ko kandi ingengo y’imali yateganyijwe ishyirwa mu bikorwa uko bikwiye, kandi akagenzura ko buri gice cyayo gikoreshwa ibyo cyagenewe.

Aba bagore batangiye kwiyamamaza bazatorwa ku itariki 4 Nzeri 2018, abatora basabwe kwitabira amatora y’abagore nk’ikiciro cyihariye kuburyo ngo hagati ya saa 7h00-8h00, bazaba bahageze kuko aya matora y’abagore azatangira gukorwa nyuma y’uko habonetse 1/2 cy’inteko itora.

Ku itariki 3 Nzeri 2018 hazatorwa abadepite 53 bahagarariwe n’imitwe ya politike bakomokamo, muri iki cyiciro cyihariye cy’abagore n’ibindi byiciro byo si ko bizagenda, kuko buri mukandida azajya atorwa hagendewe ku ifoto ye bwite, bityo abatora bakaba basabwa Gushishoza.
Gakuba Jeanne D’arc, umuyobozi wungirije w’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda,Umutwe wa Sena, yabwiye abitabiriye uku kwamamaza ko igikorwa barimo kijyanye n’imiyoborere myiza, Ati “ Twamaze igihe kinini tudafite ubuyobozi bwiza, ariko ubu turabufite bityo turifuza gukomeza kubwubaka twitorera abaduhagarariye mu nzego zose kandi tukitoramo abasobanutse, baduhagararira mu gukomeza imiyoborere myiza iduhesha ubukungu buhamye kandi burambye buzanakomeza kwiyongera”
Igikorwa nk’iki cyo kwiyamamaza kirakomereza Mu murenge wa Rusororo kuri uyu wa 2 tariki 21 Kanama 2018.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA