Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Rubavu: Habonetse ibisasu 58 byari bitabye mu butaka



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu nkengero z’umugi wa Gisenyi mu mudugu wa Gafuku akagari ka Gikombe Umurenge wa Rubavu muri iki gitondo habonetse ibisasu 58 by’amoko anyuranye byari bitabye mu butaka. Amakuru aba hano bavuga ni uko bakeka ko ari ibyatabwe n’ingabo za FAR ziri guhunga kuko zari zihafite ibirindiro.

Ibi bisasu birimo za Mortiers 19, Katyusha n’ibyitwa Rokoyiresi n’andi moko anyuranye.

Perezida w’inama njyanama y’aka kagari yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko umuturage wariho acukura itaka ryo guhoma inzu ari we watabaje ubuyobozi abonye icya mbere nabo bugahamagaza ingabo.

Bacukuye bagenda babona ibisasu byinshi kugeza bageze kuri ibi 58.

Uyu muyobozi avuga ko aha hantu ari inshuro ya gatatu hataburuwe ibisasu kuva Jenoside yarangira.

Avuga ko amakuru bafite ari uko aha ingabo za FAR ubwo zariho zirwana n’Inkotanyi zahashyize ibirindiro (position). Ngo bakeka ko zitsinzwe zasize zitabye ibi bisasu maze zigahungira hakurya i Goma.

Kugeza ubu ngo nta kizere bafite ko ibisasu bishizemo hano bakaba basaba ingabo gukora igenzura ryimbitse kuri aka gasozi bareba ko nta bindi bisasu bihatabye.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA