Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kigali: Bamwe mu bagize inteko itora banyuzwe n’imigabo n’imigambi y’Abagore biyamamariza kuba abadepite.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Kuri uyu wa 20 Kanama 2018, nibwo abagore 16 bahagarariye umujyi wa Kigali mu cy’iciro cyihariye cy’ abagore bazaba bagize 30% mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda biyamamarije mu karere ka Gasabo bahatanira imyanya 2 umujyi wa Kigali wemerewe.

Kuri uyu wa 20 Kanama 2018, nibwo abagore 16 bahagarariye umujyi wa Kigali mu cy’iciro cyihariye cy’ abagore bazaba bagize 30% mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda biyamamarije mu karere ka Gasabo bahatanira imyanya 2 umujyi wa Kigali wemerewe.


Abiyamamaza binjira mu cyumba cyabereyemo igikorwa

Abakandida bose uko ari 16 biyamamarije mu cyumba cy’inama kinini kiri mu murenge wa Gisozi w’akarere ka Gasabo, aha hakaba hari hateraniye abazatora baturuka mu mirenge ya 11 muri 15 igize akarere ka Gasabo, irimo uwa Gisozi, Kinyinya, Kacyiru, Kimironko, Remera, Jali, Jabana, Nduba na Rutunga …..
Muri uku kwiyamaza hari abagore bivugaga ibigwi ukumva imbaga y’abagore n’abagabo bari baje kubashyigikira banyuzwe n’imigabo n’imigmbi yabo, biyamamaje bahereye inyuma ku numero 16 kugeza kuya 1.
Mubo byagaragaye ko bahamya ibigwi mu nteko Itora ni nka nimero 15. Dr. BAYISENGE Janette, wavuze ko ari umugore wubatse, ufite umugabo n’abana 3, ubu akaba yigisha muri kaminuza y’u Rwanda, akaba umuyobozi w’ikigo cyigisha ibijyanye n’uburinganire muri kaminuza y’u Rwanda, yize ikiciro cya 3 cya kaminuza I Seoul muri Korea y’epfo, mu ishami rijyanye nm’ubufatanye mu iterambere ariko yibanda ku mugore mu iterambere, yagiye gukomeza kwiga muri Suede I burayi, ahavana Dogitora ijyanye n’ivugurura mibereho, yibanda ku ihame ry’uburinganire ku bijyanye n’umutungo ushingiye ku butaka.
yabaye umuyobozi wa njyanama y’akarere ka Gasabo, yayoboye inama y’igihugu y’abagore CNF, ni n’umuyobozi wungirije muri LODA, avuga ko nagirirwa icyizere agatorwa azafasha abagore, hatorwa amategeko abereye Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi, abizeza kutazabatenguha mu gukora ibishingiye kuri gahunda za Leta zihuse.
Ahamya ko azahanga imirimo mishya idashingiye ku buhinzi, agateza imbere ikoranabuhanga, akazakura abanyarwanda mu bukene, akimakaza ubutabera n’imiyoborere myiza.

Undi Mukandida wishimiwe yitwa afite nimero 14, yitwa NYIRABAHIRE Langwida, Afite umugabo n’abana 3, Afite impamyabumenyi 2, harimo iy’icyiciro cya 2 cya kaminuza mu guhanga no gukurikirana Imishinga n’ikiciro cya 3 cya Kaminuza (Masters) mu igenamigambi.


NYIRABAHIRE Langwida wishimiwe n’imbaga

Uyu mugore unasanzwe muri Komite nyobozi y’akarere ka Gasabo, yagaragaye yiyamamazanya icyizere ko azatorwa, mu bigwig bye yavuze ko yakunze gukorana n’abanyantege nke abafasha gutera imbere. Arasaba abaturage kumutora kugira ngo arenge imbibe z’Akarere ka Gasabo aserukire umugore ku rwego rw’igihugu cyose.

Mbere y’uko iminota ye imushirana, yavuze ko mu bukungu, azahanga imirimo myinshi ku bagore, bityo bikazabafasha kuba abakire, ngo azatanga inzira abagore banyuramo bajya ku guza amafaranga mu ma banki.

Madame Langwida azaharanira ko ibikorwa remezo bigera ku bantu bose, aharanire ko umuryango nyarwanda ubaho utekanye, ndetse ngo azashyira imbaraga nyinshi mu kurwanya no guhangana n’ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko.
Kuri we asanga abarira ko bakennye bizaba birangiriye aho ubwo azaba amaze gutorerwa ku ba umwe mu bagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda. Azaharanira ko abana barya neza bityo bikabafasha gukura neza.
Kuri we yiteguye guharanira ko abagore bose (Igitsina gore) bazajya mu mashuri ku bwinshi, ahamya ko naramuka atowe azajya yubaha buri muntu, ajye inama n’uyimugishije wese.
N’abandi bagore bahamije ibigwi ku buryo bufatika, kandi barishimirwa.
Abagore bagenzi babo baje gushyigikira aba bakandida depite, bishimiye uko Leta y’u Rwanda yatekereje ku ruhare rw’umugore mu iterambere.

NIBAGWIRE Virginie, wari waje kumva imigabo n’imigambi yabo yagize ati ”Ikitunejeje n’uko iyi myanya biyamamariza yahariwe abagore gusa,leta yacu yaradutinyuye,twri kure ariko ubu twigijwe hafi ya buri bwoko bw’iterambere, ubu rwose dusigaye twiyumvamo ko dushoboye, kandi mu nzego zose twitwara neza, nashimishijwe n’uko bagaragaza ko abana barwaye bwaki bagiye kwitabwaho, ndetse ‘abataye ishuli bakaba bagiye kurisubizwamo”

Amatora y’aba bagore batangiye kwiyamamaza azaba ku itariki 4 Nzeri 2018. Abatora basabwe kwitabira amatora nk’ikiciro cyihariye cy’abagore ku buryo hagati ya saa 7h00-8h00, bazaba bahageze kuko azatangira gukorwa nyuma y’uko habonetse 1/2 cy’inteko itora.

Ku itariki 3 Nzeri 2018, hazatorwa abadepite 53 bahagarariwe n’imitwe ya Politike bakomokamo, muri iki cyiciro cyihariye cy’abagore n’ibindi byiciro byo siko bizagenda kuko buri mukandida azajya atorwa hagendewe ku ifoto ye bwite, bityo abatora bakaba basabwa Gushishoza.

Gakuba Jeanne D’arc, umuyobozi wungirije w’inteko ishingamategeko y’u Rwanda,umutwe wa Sena, yabwiye abitabiriye uku kwamamaza ko igikorwa barimo kijyanye n’imiyoborere myiza, Ati “ Twamaze igihe kinini tudafite ubuyobozi bwiza, ariko ubu turabufite bityo turifuza gukomeza kubwubaka twitorera abaduhagarariye mu nzego zose. Tukitoramo abasobanutse, baduhagararira mu gukomeza imiyoborere myiza iduhesha ubukungu buhamye kandi burambye buzanakomeza kwiyongera” Igikorwa nk’iki cyo kwiyamamaza kirakomereza mu murenge wa Rusororo kuri uyu wa 2 tariki 21 Kanama 2018.


Abazatora baritegereza neza ubanyuze





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA