Mukiriya, hamagara kuri 0783734945 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kibeho: Hizihijwe imyaka 39 ishize habaye amabonekerwa



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 39 y’amabonekerwa ya Bikira Mariya, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 ugushyingo 2020 i Kibeho mu karere ka Nyaruguru, abakristu gatolika baravuga ko uyu munsi ubafasha kongera kwikebuka bakareba aho bagiye kure y’ubutumwa bahawe n’umubyeyi Bikiramariya bwo gusenga, kubabarirana no kubana neza n’abandi, bityo bakongera kwiyeza mu mutima yabo bakarushaho gukomeza kwegerana na Bikira Mariya ndetse n’Imana.

Ubusanzwe mu kwizihiza umunsi nk’uyu wasangaga abakristu baturutse imihanda yose bakubise bakuzura imbuga y’ingoro ya Bikira Mariya yubatse i Kibeho mu karere ka Nyaruguru.

Gusa kuri iyi nshuro abakristu baje kwizihiza iyi sabukuru y’amabonekerwa ya Bikira Mariya si benshi kuko hari umubare ntarengwa w’abakristu bicara mu ngoro ya Bikira Mariya imbere batagomaba kurenza bitewe no kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid19.

Ababashije kwitabira kuri iyi nshuro bavuga ko n’ubwo batabaye benshi nk’uko byari bisanzwe bitababuza gushyira imitima yabo imbere y’umubyeyi Bikira Mariya bakibuka ubutumwa yabahaye bityo bakongera kwisuzuma aho bateshutse, bikabafasha kurushaho kwegerana na Mariya ndetse n’Imana.

Umushumba wa Dioseze ya Gikongoro Mgr Celestin Hakizimana avuga ko muri ibi bihe gusenga bingomba kujyana no guhuza imyumvire ubukiristu bukajyana no kwirinda kwanduzanya icyorezo cya Covid19.

Amabonekerwa ya mbere i Kibeho yabaye mu mwaka wa 1981. Mu bihe bisanzwe aha i hajyaga hateranira abakristu basaga ibihumbi 40, ariko muri uyu mwaka ntibarenga 1000 bitewe no kwirinda ubucucike, hagamijwe kurwanya icyorezo cya covid19.

INKURU YA RBA





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO