Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Gisozi: Abayobozi mu nzego z’ibanze basabwe kutita ku bihuha n’imiyaga by’abarwanya ubuyobozi bw’ u Rwanda.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Ibi babisabiwe mu nama y’umutekano idasanzwe yahuje inzego z’ibanze mu mirenge ya Gisozi, Kinyinya, Bumbogo na Kakiru yo mu Karere ka Gasabo.Ni inama yabaye kuri uyu wa 26 Kanama 2018, iyobowe na Gen. MUBARAKA Muganga n’ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo, muri iyi nama abayobozi basabwe guha agaciro amakuru meza abafasha gukora neza akazi kabo ka buri munsi aho kwita ku bihuha.

Ibi babisabiwe mu nama y’umutekano idasanzwe yahuje inzego z’ibanze mu mirenge ya Gisozi, Kinyinya, Bumbogo na Kakiru yo mu Karere ka Gasabo.Ni inama yabaye kuri uyu wa 26 Kanama 2018, iyobowe na Gen. MUBARAKA Muganga n’ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo, muri iyi nama abayobozi basabwe guha agaciro amakuru meza abafasha gukora neza akazi kabo ka buri munsi aho kwita ku bihuha.

Umuyobozi w’ingabo mu mujyi wa Kigali n’Intara y’Uburasirazuba, Gen. Mubaraka Muganga yibukije abayobozi ko aribo bakwiye gufata iya mbere, mu kwirinda ibihuha no kubirinda abaturage bayoboye.

Gen. Mubaraka, yagarutse ku kibazo cy’uwiyita Major Callixte SANKARA wumvikanye ku mbuga nkoranyambaga zirimo yutibe (youtube) avuga ko inyeshyamba abereye umuvugizi ziri kurwanira n’ingabo z’u Rwanda muri Pariki ya Nyungwe, avuga ko ibi ari ibihuha bidakwiye gutegwa amatwi n’uwo ari we wese uzi imbaraga z’ingabo z’u Rwanda, bityo ngo ntawe ukunda igihugu cye ushobora kubiha agaciro.

Yagize ati “Ubu duhanganye n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge birimo Urumogi, Kanyanga, Bareteta, Imbutabuta n’ibindi…..ni byo biri kwangiza ho gato umutekano w’u Rwanda kandi nabyo tuzabihashya kuko bidasumbya ubukana izindi ntambara u Rwanda rwatsinze, naho abibwira ko batera u Rwanda bagahungabanya umutekano warwo binyuze mu mirwano baribeshya cyane”. Yabibukije ko U Rwanda rutera ntiruterwe, bityo ngo uzabigerageza, ingabo z’u Rwanda ziteguye kumusanga aho aturutse hose, ikibazo kigakemukira iwe.

Gen.Mubaraka yakunze kugaruka ku butwari bw’ingabo z’u Rwanda, aho atanga ingero avuga ko aho zirinda umutekano hirya no hino ku mugabane wa Afurika nko muri Soudan y’Epfo, Soudan ya Ruguru, Repubulika ya centre Afrika, ngo aha hose ntawe uhirahira agaba igitero ku birindiro by’ ingabo z’ U Rwanda n’abaturage zirindiye umutekano uko yiboneye.


Abayobozi b’inzego z’ibanze bitabiriye Inama y’umutekano idasanzwe

Aho gutega amatwi ibihuha; abayobozi bahawe umukoro wo kujya babaza ibyo badasobanukiwe bagahabwa ibisobanuro bivamo amakuru abafasha gukora neza akazi kabo ko kuyobora abaturage mu nzego z’ibanze.

Nyuma yo kugaragarizwa ko u Rwanda ruhanganye n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge kurusha ibindi bifatwa nk’ibyangiza isura y’umutekano rusanganwe, bamwe mu bayobozi mu nzego zibanze bitabiriye iyi nama y’umutekano idasanzwe, bibajije uko byahashwa burundu, maze ubuyobozi bubaha umurongo bigomba kunyuramo, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo bwana RWAMURANGWA Stephen yatumye abayobozi gukora urutonde rw’abantu bacuruza n’abanywa ibiyobya bwenge, yagize ati ”Nta kubahishira kuko baturanye namwe, mugende mudukorere urutonde rw’abacuruza n’abanywa ibyo biyobya bwenge aho batuye mu bice muyoboye, muduhe urwo rutonde nk’ubuyobozi ibisigaye muzabitubaze”

Bwana RWAMURANGWA, umuyobozi w’akarere ka Gasabo, muri iyi nama yagaragaje ko gukora urutonde rw’ibyo biyobyabwenge, ababicuruza n’ababinywa kitari ikibazo cyangwa se urugamba rukomeye ku bayobozi b’inzego z’ibanze.


Inzego z’umutekano zari zihari





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA