Mukiriya, hamagara kuri 0783734945 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Igitero cy’ikoranabuhanga cyagabwe ahabitse amakuru y’urukingo rwa coronavirus



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Ibiro by’u Burayi bishinzwe imiti, EMA, byatangaje ko hari igitero cy’ikoranabuhanga byagabweho ndetse ko inyandiko zabyo zigendanye n’urukingo rwa COVID-19 zinjiriwe n’abantu bataramenyekana.

BioNTech, Ikigo cy’Abadage gikora inkingo cyanafatanyije n’ikindi cyitwa Pfizer mu gukora urukingo rwatangiye gukoreshwa hirya no hino ku Isi nko mu Bwongereza, cyavuze ko ibiro bikigenzura byibasiwe n’abajura mu ikoranabuhanga, ndetse ko inyandiko cyabishyikirije zinjiriwe.

Igihe cyanditse ko EMA iri mu igenzura ry’inkingo ebyiri za Covid-19 byitezwe ko ibyavuye muri icyo gikorwa bizatangazwa mu gihe cy’ibyumweru bike biri imbere. BioNTech yatangaje ko icyo gitero cy’ikoranabuhanga kitazangiza igihe cyari cyarihawe cyo kuba icyo gikorwa cyarangiye.

Ntabwo hatanzwe amakuru arambuye y’imiterere y’icyo gitero, gusa ibi Biro by’u Burayi bishinzwe imiti byatangaje ko biri gukora iperereza.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO