Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Musanze: Abaturage barahigira gutora FPR Inkotanyi kugirango umujyi wabo ukomeze gutera imbere.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Abaturage bo mu karere ka Musanze, cyane cyane abatuye mu murenge wa Muhoza, baravuga ko FPR Inkotanyi yabakuye mu buzima bubi, ubu bakaba bamerewe neza, ariko kandi barifuza ko imihanda yose yo mu mujyi wa Musanze yashyirwamo kaburimbo kandi ikanacanirwa.


(Photo by MUNYENTWALI Jerome)
Abaturage bo mu karere ka Musanze, cyane cyane abatuye mu murenge wa Muhoza, baravuga ko FPR Inkotanyi yabakuye mu buzima bubi, ubu bakaba bamerewe neza, ariko kandi barifuza ko imihanda yose yo mu mujyi wa Musanze yashyirwamo kaburimbo kandi ikanacanirwa.

Ibi babitangaje ku wa 31 Kanama 2018 mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida depite b’Umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya Politiki bifatanyije. Iki gikorwa cytabiriwe n’abanyamuryango benshi ba FPR Inkotanyi


Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bitabiriye igikorwa cyo kwamamaza abakandida depite ba FPR ari benshi (Photo by MUNYENTWALI Jerome)

Mu buhamya butandukanye bwatangiwe muri iki gikorwa, abaturage b’akarere ka Musanze bavuga ko ubu bageze heza ugereranyije n’aho batangiriye. SINZAKIRA Sulaiman ni umuturage wo mu murenge wa Muhoza. Mu buhamya bwe avuga ko yari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe yitwa umuhanya, ariko ubu ngo ageze mu cyiciro cya gatatu,umutungo we ukaba ubarirwa muri Miliyoni zisaga cumi n’ebyiri.
Agira ati “Ibyiciro by’ubudehe bitangira nari mu cyiciro cyari cyariswe icy’abahanya. Nahawe inkunga y’ingoboka y’amafaranga ibihumbi mirongo itandatu. Natangiye ubucuruzi bw’amatungo ubu umutungo wanjye usaga miliyoni cumi n’ebyiri. Nize gusoma, kwandika no kubara, ubu ndi mu nteko y’abunzi.”

NYIRABAHIZI Zakia, utuye mu kagari ka Mpenge mu murenge wa Muhoza. Acururiza mu isoko rya kijyambere rya Musanze. Avuga ko hari byinshi yagezeho birimo kuba abayisilamukazi barahawe ijambo kandi na we ubwe akaba ari mu nama njyanama y’umurenge wa Muhoza.


NYIRABAHIZI Zakia (Photo by MUNYENTWALI Jerome)

Agira ati “mbere nari hasi cyane, nisunze banki nkorana na bagenzi banjye muri koperative ubu nkaba ndi umucuruzi ukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka aho ncuruza ibitenge. Natangiye mpabwa inguzanyo y’amafaranga ibihumbi mirongo itanu none ubu ngeze ku rwego rwo gufata inguzanyo isaga miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.”

MUKAMUGANGA Selaphine ni umuturage wo mu mudugudu wa Muremure, Akagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze. Avuga ko yabaga mu bucuruzi bwo mu muhanda, Ariko ubu hari aho ageze yiteza imbere.


MUKAMUGANGA Selaphine (Photo by MUNYENTWALI Jerome)

Agira ati “Niberaga mu muhanda ncuruza agataro. Baratwegeranyije dukora koperative, baduha inkunga ya miliyoni esheshatu. Bampayemo ibihumbi makumyabiri ntangira ubucuruzi bw’imbuto. Ubu nashoboye kwiyubakira inzu ifite agaciro ka miliyoni ebyiri n’igice yakomotse ku mafaranga ijana twatangaga mu kimina buri munsi.”

Nyirabahizi avuga ko icyo bakeneye cyane mu mujyi wabo ubu urimo amazi n’amahoteli, ariko hakenewe ko imihanda yose ishyirwamo kaburimbo kandi igacanirwa ndetse n’abaturage bose bakagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi.
Umuybozi w’Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Musanze, HABYARIMANA Jean Damascene, avuga ko ibikorwa bya FPR mu karere ka Musanze byivugira birimo isoko rya Kijyambere ryubatse mu mujyi, Amahoteli yavuye kuri abiri ubu akaba asaga mirongo itatu n’atanu, hubatswe imihanda ya kaburimbo iriho n’amatara kandi hari byinshi biteguye gukora biha akazi urubyiruko.

Naho Umuyobozi w’umuryango FPR Inkotanyi mu ntara y’Amajyaruguru Hon. GATABAZI Jean Marie Vianney,yibukije urubyiruko ko imbaraga zabo ari zo bizeye kandi gahunda nyinshi ari bo ziteganyirizwa zirimo ibikorwa remezo bitanga akazi kenshi.

Mpambyemungu Winiflida wigeze kuyobora aka karere ka Musanze, niwe mukandida Depite w’umuryango FPR Inkotanyi wiyamamarije muri aka Karere, asaba abaturage gutora FPR Inkotanyi kuko ntawe itakoreye ibitangaza.


Abana nabo bati Tuzatora ku Gipfunsi (Photo by MUNYENTWALI Jerome)





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA