Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Rulindo: Amatora y’uhagarariye abafite ubumuga yakozwe mu ituze, bataha bazi uwo batoye.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Kuri uyu wa 02 Nzeri 2018 nibwo amatora y’intumwa ya Rubanda ihagarariye abantu bafite ubumuga mu Nteko ishingamategeko yakozwe mu Rwanda, ni mu gihe kandi Abanyarwanda baba mu mahanga nabo batoraga abadepite 53 baturuka mu mitwe ya Politike n’abakandida bigenga. Abatoye bo mu karere ka Rulindo basabye uza kugira amahirwe yo gutorwa ku rwego rw’Igihugu hose, kuzita ku bafite ubumuga baba mu byaro.


Amaze Gutora

Kuri uyu wa 02 Nzeri 2018 nibwo amatora y’intumwa ya Rubanda ihagarariye abantu bafite ubumuga mu Nteko ishingamategeko yakozwe mu Rwanda, ni mu gihe kandi Abanyarwanda baba mu mahanga nabo batoraga abadepite 53 baturuka mu mitwe ya Politike n’abakandida bigenga. Abatoye bo mu karere ka Rulindo basabye uza kugira amahirwe yo gutorwa ku rwego rw’Igihugu hose, kuzita ku bafite ubumuga baba mu byaro.

Aya matora yatangiye akerereweho igihe gisaga isaha imwe, kuko yatangiye saa 11h05, mu gihe yagombaga gutangira ku isaa 10 z’igitondo nk’uko byari iteganyijwe, ibi bikaba byatewe n’uko habayeho gutegereza ko inteko itora ihagera, abayigize bazaga umwe ku wundi hategerezwa ko nibura bagera 2/3 nk’uko itegeko rigenga amatora y’iki cyiciro kihariye ribiteganya.


Abagize Inteko Itora

Kiri iyi Site y’Akarere ka Rulindo, amatora yatangiye ari uko inteko itora ibanje kuzura,hatore abayigize 26 bahiyandikishije, aba bagizwe n’aba n’abahuzabikorwa b’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga b’imirenge 17igize akarere ka Rulindo, abahuzabikorwa b’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga ku rwego rw’Akarere 7,ndetse n’abahuzabikorwa b’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga ku rwego rw’intara 2.

Hagendewe ku kuba aba bantu bafite ubumuga bashobora kunanirwa byabaye ngombwa ko batererwa udutebe, maze bahera ku muntu ufite ubumuga bwihariye, abanza gutora mbere y’abandi.

Bamaze gutora bahise bafunga agasanduku k’itora, bategereza ko bahabwa uruhushya rwo kubarurira amajwi imbere y’inteko yatoye, kugirango itahe izi uwo babashije gutora kurusha abanda kuri iyi Site ya Rulindo.

Ni amatora yakozwe mu minota igera kuri 35, kuko Igikorwa cyo kubarura amajwi cyatangiye saa 11h40, ahanini kuri iyi site y’akarere ka Rulindo batoye bamwe mu bakandida barimo Hitayezu Edouard , Mussolini Eugene na Rusiha Gasito.

Nyirindekwe Cyprien, ni umuhuzabikowa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu murenge wa Ngoma mu karere ka Rulindo.Atangaza ko amatora yagenze neza kandi bakaba bitoreye uwabashije kubanyura ubwo biyamamazaga,Ati “Buri wese yisanzuye, mu bakandida 10 bose twabahawe ku rupapuro rw’itora kandi buri wese yatoye uwamugaragarije imigabo n’imigambi igaragara, uwo twatoye n’aramuka atsinze turamusaba kwita ku bantu bafite ubumuga baba mu bice by’icyaro”


Bamwigirire Eugenie

Bamwigirire Eugenie, ni umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga bo mu Mu murenge wa Kisaro, nawe ahamya ko amatora yagenze neza Ati “Amatora yagenze neza cyane, nta waduhitiyemo, umuteka no wari wose, ubu rero uwo dutoye turmusaba kudukorera ubuvugizi, mu bafite ubumuga bo mu byaro,kuko bamwe batajya bagerwaho n’ibyiza bibateganyirizwa, nk’amashuri, ubuvuzi bwiza n’ibindi”
NKUNZURWANDA Jean de Dieu, umukozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, ukuriye ibikorwa by’amatora mu Karere ka Rulindo, yibukije abaje Gutao muri iki Kiciro ko bagomba kuzagira uruhare mu matora Rusange araba kuri uyu wa 3 Nzeri 2018, Biteganyijwe ko amajwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora y’uhagarariye abafite ubumuga mu nteko ishinga amategeko aza gutangazwa mu mugoroba wo kuri uyu wa 2 Nzeri 2018.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA