Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Nkotsi: Abaturage bariruhutsa nyuma yo gutora bakabona intsinzi.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Nyuma y’igikorwa cyo gutora abagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepute, abaturage bo mu murenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze barishimira instinzi, nyuma y’amajwi y’agateganyo yamaze gushyirwa ahagaragara, gusa bategereje kubona abo batoye bashira mu bikorwa ibyo biyemeje.

Nyuma y’igikorwa cyo gutora abagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepute, abaturage bo mu murenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze barishimira instinzi, nyuma y’amajwi y’agateganyo yamaze gushyirwa ahagaragara, gusa bategereje kubona abo batoye bashira mu bikorwa ibyo biyemeje.


Umuturage w’umurenge wa Nkotsi aravuga uko yakiriye Intsinzi / Photo by
Jerome MUNYENTWALI

Amatora y’abagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepute yatangiye ku itariki 2 Nzeri 2018, icyiciro cya nyuma cy’aya matora cyakozwe ku itariki 04 Nzeri 2018, amajwi y’agateganyo y’ibyavuye muri aya amatora yamaze gushyirwa ahagaragara. Kuri uyu wa 05 Nzeri 2018 twasuye Umurenge wa Nkotsi w’akarere ka Musanze tuganira n’abaturage b’ahazwi nko ku isoko rya Kinkware ngo twumve uko bakiriye ibyavuye mu matora.

AMERIKA Salvador, umuturage w’uyu murenge ahamya ko intsinzi bayibonye, agira ati ”Ku ruhande rwanjye uko natoye naratsinze,kuko natoye umuryango FPR-Inkotanyi, nyuma yo gutora turi mu byishimo by’intsinzi, kandi dutegereje ko abo twatoye bagaruka guhigura ibyo badusezeranyije”


MAJYAMBERE Jean Pierre/ Photo by Jerome MUNYENTWALI

MAJYAMBERE Jean Pierre ni Umucuruzi muri iri soko rya Kinkware, arashimangira ko intsinzi bagize yabanejeje,agira ati ” Twe twaratoye turatsinda, kandi twatoye abahuza imigabo n’imigambi yabo n’ibikorwa badusezeranya. Abataratsinze nabo babanze bakore, tuzemera ibyabo nabo tubatore kubera ibikorwa.

Ubu umutekano ni wose, ntawe urenganya undi kandi mbere hari abaturenganyaga, uwaturinze ibyo ni FPR-Inkotanyi kandi niyo twatoye turanatsinda”


NYIRARUKUNDO Cartas/Photo By Jerome MUNYENTWALI

Twaganiriye n’abaturage b’igitsinagore batuye muri iki gice cy’amajyaruguru; madame NYIRARUKUNDO Cartas, acuruza Urwagwa mu isoko rya Kinkware, atangaza ko yari mu nteko itora abagore bagize 30% by’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, ati “Ishyaka nashakaga niryo ryatsinze kuko hamwe naryo twabashije kugera kuri byinshi, Kandi dutegereje ko n’ibindi byinshi badusezeranyije babitugezaho kuko nk’ubu umuriro wo nturagera ku badatuye ku muhanda”
Nyuma y’amatora, abaturage bashishikajwe n’akazi kabo, bizeye kubona bidatinze inyungu ziva mu matora meza bagizemo uruhare ruziguye n’urutaziguye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bushima imyitwarire y’abaturage mu migendekere myiza y’amatora muri aka karere n’intara muri rusanze, buvuga ko abaturage bagomba kugira ibyishimo nyuma y’amajwi y’agateganyo yamaze gushyirwa ahagaragara na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.


HABYARIMANA Jean Damascene/Photo Jerome MUNYENTWALI

Umuyobozi w’akarere ka Musanze bwana HABYARIMANA Jean Damascene agira ati ”Abiyamamaje bose, bari bafite imigabo n’imigambi bikomeye kandi byumvikana, ku buryo wumvaga bishobora kugora abaturage mu gukora amahitamo mu gihe batora, ariko bashoboye gutora kandi bagera ku ntsinzi bitewe n’uwo buri wese yihitiyemo, niyo mpamvu ubona ko aya matora yatanze intsinzi no yindi mitwe ya politiki mishya nka PS Imberakuri na Green Party, niyo mpamvu abaturage bagomba kwishimira intsinzi yabo kuko nibo bayigizemo uruhare rugaragara”.

Meya HABYARIMANA, Ahamya ko nyuma y’intsinzi; umutekano ari wose mu Karere ayobora. Ibyishimo bikaba bikomezanya icya rimwe n’imirimo y’abaturage ya buri munsi, bamwe babyina intsinzi mu buryo bw’ituze.

Bimwe mubyo imitwe ya Poltike n’abakandida bigenga bahigiye kuzageza ku baturage birimo gukora ubuvugizi butuma habaho igabanyuka n’ikurwaho ry’imisoro y’ubutaka, kugeza ku baturage amazi n’umuriro aho bitaragera, Kurwanya Imirire mibi, Guhanga imirimo myinshi ku rubyiruko rutayigira, ikoranabuhanga ryihuse n’indi mihigo, yose ubu ikaba iterejwe guhigurwa.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA