Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Umunyamakuru Robert Mugabe akurikiranyweho gusambanya abana babiri bavukana



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Umunyamakuru Robert Mugabe, akurikinywe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha aho akekwaho gusambanya abana babiri bavukana barimo umwe utarageza imyaka y’ubukure.

Umunyamakuru Robert Mugabe, akurikinywe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha aho akekwaho gusambanya abana babiri bavukana barimo umwe utarageza imyaka y’ubukure.


Umunyamakuru Mugabe Robert Ukekwaho Icyaha

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, Mbabazi Modetse, yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko, bakiriye ikirego cy’umubyeyi uvuga ko yasambanyirijwe abana.

Ati “ Nibyo Robert yahamagawe. RIB yakiriye ikirego cy’uko Mugabe Robert (Bob) yasambanyije abana babiri bava inda imwe, umwe w’imyaka 19 amutera inda hanyuma amushakira imiti yo kuyikuramo. Hanyuma ngo anasambanya na murumuna we utarageza ku myaka y’ubukure kuko afite imyaka 17.”

Mbabazi yakomeje avuga ko ubu Mugabe akibazwa ku byaha aregwa kugira ngo dosiye ye izashyikirizwe ubushinjacyaha.

Kuri iki Cyumweru, Robert Mugabe yumvikanye mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyasesenguraga umusaruro w’amatora y’abadepite aherutse.

Twagerageje kumuvugisha kuri telefoni ye igendanwa dusanga itariho gusa amakuru avuga ko ari ku cyicaro cya RIB aho ari kubazwa.

Mugabe ni Umuyobozi w’Ikinyamakuru Greatlakes Voice. Yakoze mu binyamakuru bitandukanye yaba iby’imbere mu gihugu n’ibyo hanze y’u Rwanda.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA