Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kigali: Action Aid igaragaza ko 80% by’abakora ubuhinzi ari abagore, kandi nta makuru ahagije babufiteho.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 11 Nzeri 2018 mu nama yateguwe n’umuryango utari uwa Leta, urwanya ubukene n’akarengane (Action Aid) muri gahunda yo kuzamura ubushobozi bw’abagore bakora umwuga w’ubuhinzi. Hagaragajwe ko mu Rwanda ubuhinzi bukorwa n’abagore ku kigero cya 80% kandi bakaba babona amakuru make yerekeranye nabwo, Imbogamizi ku iterambere ryabo muri uyu mwuga.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 11 Nzeri 2018 mu nama yateguwe n’umuryango utari uwa Leta, urwanya ubukene n’akarengane (Action Aid) muri gahunda yo kuzamura ubushobozi bw’abagore bakora umwuga w’ubuhinzi. Hagaragajwe ko mu Rwanda ubuhinzi bukorwa n’abagore ku kigero cya 80% kandi bakaba babona amakuru make yerekeranye nabwo, Imbogamizi ku iterambere ryabo muri uyu mwuga.


Abagore bitabiriye inama ya Action Aid bateze amatwi aho bipfira.

Ni inama yatumiwemo abagore bagera ku 160 barimo abakora umwuga w’ubuhinzi, Abayobora amakoperative y’abagore akora ubuhinzi, abagize sosiyete sivile, abakora ubushakashatsi mu buhinzi ndetse n’ibigo by’amashuli makuru na za Kaminuza zigisha ibijyanye nabwo.


Umwe mu bagore bitabiriye ara anga igitekerezo

Muri iyi nama, habayemo umwanya wo kungurana ibitekerezo hashakirwa hamwe ibisubizo ku mbogamizi abagore bagifite zituma badatera imbere uko bikwiye nk’abagabo basaza babo mu mwuga w’ubuhinzi.
Byagaragajwe ko umubare w’abagore bakora ubuhinzi ari munini kuruta umubare w’abagabo babukora kuko bo biharira 80%.

Nyamara ngo usanga abagabo aribo batera imbere muri uyu mwuga kurusha abagore bawukora ku bwinshi, ahanini bigaterwa n’ikandamizwa rishingiye ku muco, aho abagabo bashobora kuba bacyumva ko aribo bagomba kugira ijambo nyamukuru mu bivuye mu mirimo y’ubuhinzi kurusha abagore cg bashiki babo.

MUTAMULIZA Betty Olive, ni umugore ukora ubuhinzi mu ntara y’uburasizrazuba, agaragaza ko abagore bakora ubuhinzi batajya babasha gusobanukirwa amakuru abutangwaho, agira ati ” Usibye twe tujijukiwe, kuba ibigo n’imiryango iharanira iterambere ry’ubuhinzi ishyira amakuru ajyanye n’ubuhinzi ku mbuga z’ibyo bigo n’iyo miryango (Websites) nabwo amakuru akaba yanditse mu ndimi zitazwi n’abahinzi benshi b’abagore. Aha navuga nk’icyongereza, igifaransa n’ikinyarwanda gike. Ibi bituma abagore batabasha kubona amakuru ahagije yerekeye ubuhinzi bigatuma bakomeza kubukora mu buryo bwa gakondo gutera imbere bikabagora”

Madame KANZAYIRE Jeannette, akomoka mu karere ka Nyanza, agira ati “Abagore babona amakuru make cyane mu bijyanye n’ubuhinzi. yaba amakuru atuma babukora neza, atuma babwungukamo ubumenyei bwisumbuye ndetse n’ajyanye n’aho bagurishisriza umusaruro wabo. Ibi kandi bihuzwa n’uko babukora bafite n’inshingano zo kurera abana icyarimwe”.

Ukubona amakuru make ajyanye n’buhinzi ku ruhande rw’abagore ngo ni nako bituma batabasha kubona inguzanyo mu ma banki, nk’uko byemezwa na UWAMABAJIMANA Antoinette, agoronome w’umuenge wa Mukinga mu karere ka Nyanza witabiriye iyi nama.

Abahinzi b’abagore kandi bagaragaza ko imbuto n’ifumbire bitinda kubageraho, bigatuma badahingira igihe, ubuhinzi bwabo bugahura n’ihindagurika ry’ikirere bityo imyaka yabo igapfa.


Abayobozi bakaba n’impuguke zayoboye ibiganiro

Aba bagore barifuza ko hajyaho Banki yihariye ku bahinzi gusa, ibi bigaherekezwa no guhabwa amahugurwa ahagije ku mwuga w’ubuhinzi.
Prof. EMMANUEL Nndozie , Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ikigo nyafurika gishinzwe kubaka ubushobozi bw’inzego, African Capacity Building Foundation (ACBF) ku bufatanye na Banki y’Abarabu iteza imbere ubukungu (BADEA) avuga ko biyemeje gutera inkunga ibikorwa by’ubuhinzi cyane cyane ibikorwa by’ubuhinzi bukorwa n’abagore.

Prof. EMMANUEL Nndozie agira ati ”Ibigo tuyoboye byiyemeje gutera inkunga imirimo y’ubuhinzi ikorwa n’abagore kugirango gahunda twiyemeje mu cyerekezo 2063 tuzayigereho twemye, ACBF na BADEA tuzafasha imishinga y’ubuhinzi ariko twibande cyane ku buhinzi bukorwa n’abagore kugeza tubonye umugore ku ruhembe rw’uyu murimo”


Bateze amatwi ku nama bagirwa zabafasha kuvugurura ubuhinzi bakora

Gahunda y’ibigo ACBF na BADEA, igamije gufasha abagore bakora ubuhinzi, ibafasha kubaka umuyoboro bahahiramo ubwenge buzabafasha gukora ubuhinzi buhanitse kugeza ku rwego rwo kubasha kwitunganyiriza ibibukomokaho ku rwego rw’umugabane wa Afurika wose. Uyu mushinga urimo gukorwa ku rwego rw’igeragezwa mu bihugu bitatu bya Afurika aribyo Malawi, u Rwanda na Liberia.

munjerome05@gmail.com





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA