Mukiriya, hamagara kuri 0783734945 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

VIDEO - Amerika: Inteko Ishinga Amategeko irabarura amajwi, yemeze ku mugaragaro uwatsinze amatora



Yanditswe na Yasomwe na

Mu kanya gato, guhera saa saba y’amanywa ku isaha ya Washington D.C. (saa mbiri y’ijoro mu Burundi no mu Rwanda), inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika-Congress irabarurira amajwi yavuye muri Koleji y’Abatora, yemeze ko Joe Biden yatsinze amatora yo mu kwa 11 gushize.

Kongere (Congress] yose irateranira mu cyumba kinini cy’inama y’Umutwe w’Abadepite. Ibarura niritangira, perezida wa Sena, ari nawe visi-perezida wa Repubulika Mike Pence, azajya afungura amabahasha arimo impapuro z’ibyavuye mu matora yo muri Koleji y’Abatora ku itariki ya 14 y’ukwezi gushize, leta ku yindi, akurikije uko zikurikirana, aherye ku nyuguti ya mbere y’amazina yazo.

Namara gufungura ibahasha, azajya asoma n’ijwi riranguruye ibyo akuyemo, maze abihereze abantu bane bahagarariye amashyaka yombi bamufasha ibarura, barebe ko ari byo koko byanditse. Ibarura nirirangira, Mike Pence aratangaza ku mugaragaro ko Joe Biden yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu n’umutegarugoli Kamala Harris uzamubera visi-perezida.

Ubusanzwe uyu ni umuhango woroshye. Ariko uw’uyu munsi wo ufite umwihariko kubera ko Perezida Trump atemera ko yatsinzwe amatora. Ashyigikiwe n’abasenateri 12 n’abadepite barenga ijana bose bo mu ishyaka rye ry’Abarepubulikani. Batangaje ko baza kwanga ibyavuye mu matora. Nabo bavuga ko yabayemo kwiba amajwi muri leta esheshatu Trump yatsinzwemo, ari zo Arizona, Georgia, Michigan, Nevada, Pennsylvania na Wisconsin. Basaba ko Congress ishyiraho akanama ko kuhakora anketi.

Ariko amahirwe yabo ni make kubera ko Abademokarate biganje mu Mutwe w’Abadepite. Abasenateri b’Abarepubulikani benshi nabo bavuga ko batabashyigikiye. Mu majwi ya rubanda, Joe Biden arusha Donald Trump miliyoni zirindwi. Naho mu majwi ya Koleji y’Abatora, Biden afite 306 kuri 232 ya Trump, kure cyane rero ya 270 Biden yari akeneye kugirango atsinde amatora. Biden na Kamala Harris bazarahira ku italiki ya 20 y’uku kwezi.

Kurikira n’izindi nkuru unyuze kuri iyi video:





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO