Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Rwamagana-Kigabiro: Umugabo yaraze arangije yitwikira mu nzu n’ umugore we barashya barakongoka.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Umugabo witwa Munyaneza Seth w’imyaka 43 yohereje abana ku ishuri n’umukozi yifungirana munzu n’umugore we Kayitesi Jeannette w’imyaka 35 arayitwika barashya barakokongoka ,imodoka ya polisi yatabaye izimya inzu ariko isanga bose bamaze gushya bapfuye.

Umugabo witwa Munyaneza Seth w’imyaka 43 yohereje abana ku ishuri n’umukozi yifungirana munzu n’umugore we Kayitesi Jeannette w’imyaka 35 arayitwika barashya barakokongoka ,imodoka ya polisi yatabaye izimya inzu ariko isanga bose bamaze gushya bapfuye.

Byabereye mu Mudugudu wa Biraro, Akagari ka Cyanya, Umurenge wa Kigabiro ho mu Karere ka Rwamagana mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Nzeli 2018.
Abaturanyi bakeka ko Munyaneza yishe umugore we Kayitesi Jeannette, bari bafitanye abana babiri, atwite n’uwa gatatu, na we akitwikira mu nzu. Ibi ngo babishingira kukuba umurambo w’ umugore wari uzingiye mu byenda byinshi uri mu cyumba gifungishije ingufuri 3.

Abaturanyi bavuga ko bumvise ikintu giturika bakabona inzu itangiye kugurumana. Nyuma baje kumenya ko ari ijerekani ya lisani yari ituritse.
Amakuru agera ku kinyamakuru The Profile.rw avuga ko uyu mugabo yabyutse akohereza umukozi ku isoko, akanasohora ibyangombwa by’ ubutaka n’ imyenda y’ ishuri y’ abana be. Ngo yanasize hanze urwandiko asaba umugore w’ inshuti y’ uyu muryango kuzamumenyera abana.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Biraro yavuze ko uyu muryango wari usanganywe amakimbirane, kandi bakaba bari baraye batonganye.


Iyi ni inzu yabo babanagamo nk’umuryango

Tariki 7 Nzeri nabwo ubuyobozi bwavuye muri uru rugo guhosha amakimbirane bari bagiranye, busiga bubunze baranasubirana.

Kayitesi Jeannette (Umugore watwitswe) ngo yashinjaga umugabo gusambana n’ umukozi ndetse ubuyobozi bwari bwasabye ko uyu mukozi yirukanwa ntibyakorwa.
Hari andi makuru avuga ko na none uyu mugore (Kayitesi Jeannette) yaba yacaga inyuma umugabo we naho abandi bakavuga ko umugabo ngo yaba yananizaga umugore kuko yanakoraga muri kaminuza ya UNLAK ariko ngo akazi akakareka urugo rugatungwa n’umugore we wari umudozi.

munjerome05@gmail.com





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA