Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

GISOZI: Abana bataye amashuri birirwa basunika imodoka.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu muhanda wangiritse wa Gisozi–Karuruma hagaragaramo abana bataye ishuri birirwa basunika moto n’imodoka byasaye. Bahamya ko ikorwa ry’uyu muhanda ari ryo ryonyine rizabasubiza ku ishuri naho ubundi ngo bikomeje gutyo amafaranga bahabonera ntiyabemerera kurisubiramo.

Mu muhanda wangiritse wa Gisozi–Karuruma hagaragaramo abana bataye ishuri birirwa basunika moto n’imodoka byasaye. Bahamya ko ikorwa ry’uyu muhanda ari ryo ryonyine rizabasubiza ku ishuri naho ubundi ngo bikomeje gutyo amafaranga bahabonera ntiyabemerera kurisubiramo.


Umwe mu bana wataye Ishuri waganiriye na TV1

Ni umuhanda umaze imyaka irenga ibiri udindiye mu mirimo yo kuwubaka , aho ku gice cyawo cy’igishanga twahasanze abana bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 12 na 15 bakora akazi ko kuyobora imodoka zasaye no kwambutsa moto bazisunitse.
Aba bana iyo ubasanze muri uwo muhanda bakubwira ko ari igishanga kirimo amafaranga, ndetse ko bazasubira mu ishuri ari uko uyu muhanda wakozwe.

Abakoresha uyu muhanda twaganiriye, bahuriza ku guhangayikishwa n’akazi aba bana bakora, bongera gusaba inzego bireba ko ikorwa ry’uyu muhanda ryakwihutishwa, rigakemura ibibazo bitandukanye birimo imigenderanire mibi iranga abanyura uyu muhanda ndetse no guta ishuri kw’aba bana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisozi, NIRAGIRE Theophile, yabwiye TV na Radio1 dukesha iyi nkuru ko bahangayikijijwe n’ikibazo cy’aba bana, ariko ngo batangiye kuganiriza ababyeyi babo. Yagize ati “Natwe duhangayikishijwe n’ikibazo cy’aba bana, twatangiye kuganiriza ababyeyi babo mu rwego rwo gushaka umuti urambye kuri iki kibazo, hari ishuri twabateganyirije,ariko bamwe muri aba bana bajya bongera bakarivamo”
Ni kenshi usanga abana bata ishuri bakajya gukora imirimo itandukanye yiganjemo ivunanye, nko kujya gukora mu mirima y’icyayi,kurindishwa umuceri, gukora mu binamba ndetse n’aba birirwa basunika moto n’omodok aho kugana ishuri.

Aha ni ho bamwe bagirira impungenge z’uko nibikomeza gutya bishobora kuzabangamira gahunda ya leta y’u Rwanda y’uburezi kuri bose mu gihe inzego zitandukanye zaba zidafatanyije mu gushakira umuti iki kibazo cy’abana bakomeje guta ishuli bya hato na hato.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA