Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Ingabire Victoire yashimiye Perezida Kagame,yamusabye iki?

Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Ingabire Victoire Umuhoza, yafunguwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Nzeri 2018, nyuma y’amasaha macye Inama y’Abaminisitiri yemeje iby’Iteka rya Perezida rimuha imbabazi hamwe n’abandi bagororwa barenga 2000. Mu byo yavuze amaze gusohoka muri gereza, yashimiye Perezida Kagame, agira ibyo amusaba agira n’icyo avuga kuri gereza zo mu Rwanda.

INGABIRE Umuhoza Victoire Aganira n’itangazamakuru agisohoka muri gereza

Ubwo yamaraga kuva muri gereza akaganira n’abanyamakuru, Ingabire Victoire yavuze ko ashimira Perezida Kagame wamubabariye ndetse akaba abona bitanga icyizere ko azakomeza gukorana neza n’abatavuga rumwe na we. Yashimiye kandi abayoboke b’ishyaka rya FDU Inkingi bamubaye hafi afunzwe, anashimira abayobozi ba gereza kuko ngo muri gereza zo mu Rwanda hagaragaramo ubumuntu.

Ingabire Victoire yasabye Perezida Kagame ko n’abandi bafunzwe kubera impamvu we yita iza Politiki, yazageza igihe nabo akabababarira bagafungurwa bagafatanya n’abandi kubaka igihugu.

Gusa Ingabire Victoire yanze kugira icyo avuga ku bijyanye na gahunda afite nyuma yo kuva muri gereza, aho atashatse kugaragaza niba azakomeza ibijyanye na Politiki cyangwa niba aziberaho ubuzima bundi busanzwe.

Inkuru Byerekeranye Wakunda

Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA