Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Dr. Chameleone yatandukanye byeruye na Daniella bamaze imyaka 10 bashakanye



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Nta gihe gishize, Umuyobozi wa Leone Island akaba n’umunyabigwi mu njyana ya Afrobeat Jose Chameleone n’umugore we Daniella Atim bizihije isabukuru y’imyaka 10 babana bishimira ko mu rukundo rwabo hashibutsemo abana batanu, gusa kuri ubu bombi bahisemo gutandukana buri wese aca ukwe.

Nta gihe gishize, Umuyobozi wa Leone Island akaba n’umunyabigwi mu njyana ya Afrobeat Jose Chameleone n’umugore we Daniella Atim bizihije isabukuru y’imyaka 10 babana bishimira ko mu rukundo rwabo hashibutsemo abana batanu, gusa kuri ubu bombi bahisemo gutandukana buri wese aca ukwe.

Nk’uko byatangajwe na Jose Chameleone waririmbye indirimbo nka “Champion” yemeje ko atari ugutandukana bisanzwe bakongera bakiyunga nk’uko byagiye bigenda. Ahubwo ngo yari arambiwe kugeregeza gushyira ibintu ku murongo mu rugo rwe ariko ngo byanze bafata umwanzuro wo gutandukana.

Jose Chameleone na Daniela bari bamaze imyaka icumi barushinze, bombi bafitanye abana batanu barimo na bucura ubu ufite ukwezi kumwe kw’amavuko. Chameleone ati “ Buri kintu kigira iherezo! Natsinzwe ntabwo nyiri wawundi nahoze. Ubuse ni iki kindi dukeneye, Imana yaduhaye umugisha kandi yaradukunze, ndazibi izakomeza kubana natwe. Abantu b’ibicucu baraza gutekerezako ari ubuntu twagiriwe. Batange ibitekerezo byabo by’ubucucu. Ariko kuri twe tuzi ibyo twanyuzemo, birahagije! Dukeneye kubaho ubuzima butarimo kwikunda"

yongeyeho ati "Ndi njyenyine kandi ntabwo nshakisha. Nzahora ndi wa mugabo uhagarara ku ijambo ndakuretse igendere Daniella. Imana ijye ihora iguha umugisha. Sinshobora kwisobanura kurusha uko nabikoze. Ndakwifuriza ibyiza gusa.” Ubukwe bw’uyu muhanzi w’igihangage mu karere ka Afurika y’uburasirazuba, Uganda avukamo by’umwihariko, ubwo bwabaga mu 2008 bwari igitangaza kuko bwifashishijwemo indege ya Kajugujugu nka kimwe mu birungo byaburanze.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA