Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

“Sinigeze nsaba imbabzi kuko nta cyaha nakoze”-Ingabire Victoire nyuma yo gufungurwa, hari n’icyo yahize.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Nyuma y’iminsi 3 afunguwe, Madame Ingabire Umuhoza Victoire, kuri uyu wa 17 nzeri 2018 yatangarije BBC ko nta mbabazi yigeze asaba kuko nta cyaha na kimwe yigeze akora cyagombaga kumufungisha.

Nyuma y’iminsi 3 afunguwe, Madame Ingabire Umuhoza Victoire, kuri uyu wa 17 nzeri 2018 yatangarije BBC ko nta mbabazi yigeze asaba kuko nta cyaha na kimwe yigeze akora cyagombaga kumufungisha.


Ingabire Victoire ikimara gusohoka muri gereza yaganirije itangazamakuru

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa BBC-Gahuzamiryango, Madame ingabire Victoire yateruye ahakana yemeza ko atigeze asaba imbabazi izo arizo zose, ku cyaha icyo aricyo cyose. Gusa ngo yasabye imbabazi zo gufungurwa akava muri gereza zizwi nka Grace Presidentiel. Kuri we asanga zitwa imbabazi kuko nta Kinyarwanda nyacyo cyzo gihari, ariko mu yandi magambo ngo si ugusaba imbabazi.

Muri iki kiganiro yatangiye avuga ko yashimishijwe no kumva kuri Radio bavuga ko nawe ari mubo inama y’Abaminisitiri idasanzwe yemeje ko bagomba gufungurwa.

Yavuzeko yari asigaje indi myaka 7 y’igifungo, gusa ashima ko Perezida wa Repubulika yamuhaye imbabazi nk’indi mfunga iyo ariyo yose yujuje ibyo amategeko asaba.

Umunyamakuru wa BBC yamubajije niba koko yarafunguwe nyuma yo gusaba imbabazi, we (Ingabire Victoire) asubiza ko ntazo yasabye, yagize ati ”Usaba imbabazi ku cyaha wakoze,nta cyaha nigeze nkora, nta rukiko na rumwe nigeze nemerera ko nakoze icyaha, nta n’ubuyobozi bw’Igihugu nigeze nemerera ko nakoze icyaha icyo ari cyo cyose cyagombaga kumfungisha”

Byageze aho umunyamakuru amubaza ikibazo akeneyemo igisubizo “Yego” cyanga “Oya” nyamara Madame ingabire Umuhoza Victoire asubiza yahuranya ati “Ntabwo nigeze nsaba imbabazi z’icyaha ntakoze”

Icyakora Madame ingabire yavuze ko yanditse asaba ko afungurwa, ariko we iki gikorwa ntacyita gusaba imbabazi, mu magambo ye aganirana BBC ati ”Mu by’ukuri byitwa imbabazi kuko nta Kinyarwanda cyabyo gihari, ariko muri rusange si imbabazi, ni Grâce Présidentielle, nanjye nasabye ko nafungurwa haherewe ku ngingo z’amategeko ziha Perezida wa Repubulika ububasha bwo gufungura imfungwa iyo ari yo yose mu gihe yabisabye”.

Madame ingabire ahamya ko izi mbabazi n’ubundi zaje zikurikiye icyemezo cy’urukiko rwari rwamaze kwanzura ko impamvu afungiwe zitumvikana (African Court of Justice and Human Rights), icyakora ntahamya ko aricyo umukuru w’igihugu yagendeyeho amuha imbabazi n’ubwo byose bibaye mu bihe bigufi bikurikirana. Gusa ahamya ko nawe nk’umuntu yabonye nta mpamvu ihari yo kuba afunzwe, Ati ” Sinajya mu mutima we ngo mpamye impamvu yafashe icyemezo cyo kumfungura, ariko nawe nk’umuntu yabonye nta mpamvu ihari yo kuba naguma mfunzwe, kuko yashoboraga no kuvuga ati, Ingabire sinshaka gukomeza kumwumva mu Rwanda nagume muri gereza”.


Ingabire ahamya ko gereza ari ishuri mu yandi

Madame ingabire ahamya ko gereza ari ishuri mu yandi, kandi yiteguye gukomeza ibikorwa bye bya Politiki, kuko bitari mubyo yasabwe kwitwararika mbere y’uko afungurwa. Asanga mu Rwanda urubuga rwa politiki rugifunzwe nk’uko ishyaka rye FDU-Inkingi magingo aya ritaremererwa gukorera mu Rwanda ribivuga.

Muri iki kiganiro na Radio BBC, yayibwiye ko kuba visi Prezida n’umunyamabanga mukuru b’ishyaka rye bafunzwe kubera impamvu z’ibitekerezo byabo bya politike, ubu buryo bafunzwemo budakwiye. Ngo hamwe n’urugendo rwa politiki agiye gukomeza, imbere haza ugusaba ubutegetsi bw’igihugu agaragaza ko byangiza isura yacyo kandi bikaba ntacyo bibumarira kuba bafunzwe, mu gihe we n’abarwanashyaka be bifuza igihugu gifite isura nziza. Bityo ngo muri iki gihe ageze hanze ya gereza agiye kubusaba (Ubutegetsi bw’u Rwanda) ko nabo bafungurwa.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA