Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

RIB imaze kwemeza iby’urupfu rwa Rtd CSP Gashagaza bikekwa ko yishwe.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Rtd Csp Hubert Gashagaza yapfiriye I Ndera mu karere ka Gasabo, mu ijoro ryo kuri uyu wa 17 rishyira 18 Nzeri 2018, basanze ikirahure cy’imodoka ye cyamenwe, hari n’imigozi bikekwa ko bamunigishije.

Rtd CSP Hubert Gashagaza yapfiriye I Ndera mu karere ka Gasabo, mu ijoro ryo kuri uyu wa 17 rishyira 18 Nzeri 2018, basanze ikirahure cy’imodoka ye cyamenwe, hari n’imigozi bikekwa ko bamunigishije.


Rtd, CSP Hubert Gashagaza yahoze ari Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo

Mu kiganiro umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB amaze kugirana n’ikinyamakuru The Profile.rw, yemeje ko uyu mu Polisi mukuru wari mu kiruhuko cy’izabukuru yapfuye yishwe n’ubwo bo badafite ububasha bwo kubyemeza.

Mbabazi Modeste agize ati ” Nibyo Gashagaza yapfuye, amakuru twayamenye saa 5h00 z’igitondo tubibwiwe n’umumotari watanze amakuru nyuma y’uko anyuze ku modoka abona ko hari umuntu wayiciwemo kandi atazi uwo ari we”

Yongeye ati ” Abagenzacyaha ba RIB basanze ikirahure cy’imodoka ye cyamenwe ku ruhande rw’aho yatwariraga, bahasanga n’imigozi ya Kompiyuta cyangwa Televiziyo bishoboka ko ariyo bamunigishije, yari yitwaye, ubu umurambo wajyanwe mu bitaro by’Akarere ka Gasabo ku Kakiru”

Umuvugizi wa RIB avuga ko iperereza ku rupfu rwa CSP Gashagaza rikomeje. CSP Gashagaza Hubert yari aherutse gusezererwa muri Polisi y’Igihugu. Akiri mu kazi, CSP Gashagaza Hubert yahoze ari Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo.

Gashagaza yakoze mu ishami rya Polisi rishinzwe ubugenzacyaha ndetse yanakoze muri iri shami ubwo yari mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA