Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

SENDERI Hit yababajwe no kuba uwakarengeye ibihngano bye, ariwe wabikoresheje mu buryo bunyuranyije n’amategeko.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Nzeri nibwo Umuhanzi NZaramaba Eric uzwi nka Senderi international Hit, yaganiriye na Radio10, agaragaza ko atishimiye uburyo ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB cyakoresheje ibihangano bye kitabiherewe uburenganzira ubwo habaga umuhango wo kwita abana b’ingagi amazina, igikorwa cyabaye ku itariki 7 Nzeri 2018 mu karere ka Musanze.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Nzeri nibwo Umuhanzi NZaramaba Eric uzwi nka Senderi international Hit, yaganiriye na Radio10, agaragaza ko atishimiye uburyo ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB cyakoresheje ibihangano bye kitabiherewe uburenganzira ubwo habaga umuhango wo kwita abana b’ingagi amazina, igikorwa cyabaye ku itariki 7 Nzeri 2018 mu karere ka Musanze.


Umuhanzi Senderi Interanationa Hit

Muri iki gikorwa Senderi International Hit, umaze kugira ibihangano byinshi ndetse bisangwa muri buri gice cy’ubuzima bw’igihugu, byaba ibisingiza igihugu, iby’imyidagaduro , ibihangano by’ibihe bibabaje, etc… ntiyari yahawe ikiraka cyangwa ngo atumirwe muri iki gikorwa gihuruza amahanga (Kwita Izina)

Senderi yabwiye Radio 10 ko yari yiyicariye iwe, akurikiranye Televiziyo abona abahanzi bahawe ibiraka ntibaririmbye ibihangano byabo, ahubwo uwari ashinzwe gutanga umuziki acuranga ibihangano bye. Ati ” Nabonye bacuranze ibihangano byanjye kandi ibyabo bitarashira, sinabyishimiye nahise nandikira umuyobozi mukuru wa RDB nsaba ko bajya bantumira kuko indirimbo zanjye ziri mu mitima y’abanyarwanda, cyane cyane abaturage ba hariya mu Kinigi”

Nyuma yo kwandika ibi, ku rukuta rwe rwa Instagram, ikinyamakuru the New times cyanditse inkuru ifite umutwe ugira uti” Senderi stirs up debate about copyright after faulting RDB for violating law” ugenekereje mu Kinyarwanda igira iti “Senderi yateje impaka nyuma y’uko RDB yishe itegeko rirengera ibihangano by’umutungo bwite mu by’Ubwenge ikoresha indirimbo ze itabiherewe uburenganzira”

Nyuma y’iyi nkuru igaragaza ko Iki kigo (RDB) cyishe amategeko kigenderaho mu kurinda umutungo bwitwe mu by’ubwenge; cyo cyihutiye kugaragaza ko nta makosa na make cyakoze, ahubwo ngo amakosa yaba yarakozwe n’umukinnyi w’umuziki wari wahawe ikiraka (DJ Bisoso)


Kwita Izina Umuhango winjiza akayabo

Ikigo RDB mu itangazo ryacyo rivuguruza iby’iyi nkuru ya The New times kigira kiti ”Tuributsa rubanda ko twe dushinzwe kurinda ubusugire n’iterambere ry’abafite umutungo bwite wabo mu by’ubwenge , turinda kandi n’itegeko rirebana n’iri terambere nka RDB, bityo nta makosa twakoze yo gukoresha ibyo tutemerewe, wenda ikosa ryaba ryarakozwe n’umukinnyi w’umuziki wari muri icyo gikorwa cyo kwita izina kandi ubundi iki gikorwa nti cyari igikorwa cy’ubucuruzi”

Aya magambo ntiyakiriwe neza n’ ihuriro ry’abahanzi ba muzika mu Rwanda ndetse na Senderi Interanational Hit ubwe uribarizwamo, kuko we asanga nta kintu na kimwe RDB ikorera hariya hantu kitinjije amafaranga, haba mu gusura ingagi ku banyarwanda ndetse n’abanyamahanga, ati “ Abantu aho bava hose barishyura iyo baje gusura ingagi, nanjye iyo ngiye gutunganya ibihangano byanjye ndishyura, nkanashyiraho n’amafaranga menshi yo kubyamamaza ngo bimenyekane, nanjye rero ngomba kwishyurwa” icyababaje Senderi cyane kandi ni uko abahanzi bari batumiwe baba aba hano mu Rwanda n’abo hanze hari igicirio cy’amafaranga barimo bakorera akaba abifitiye ibimenyetso simusiga, mu gihe ibihangano bye byacurangiwe ubuntu kandi nawe ashonje nk’uko yabyanditse ku rukuta rwe rwa Insitagaramu.

Nyuma y’uko inyandiko ya RDB yigira ntibindeba kuri iki kibazo igiriye hanze , ihuriro ry’abahanzi ba muzika mu Rwanda ryatangaje ko ritanyuzwe n’iki cyemezo cya RDB cyane ko kidakurikije amategeko.


Tuyisenge Jean de Dieu

Umuhanzi Intore Tuyisenge Jean de Dieu ukuriye iri huriro yatangarije Inyarwanda.com ko ku bwabo biteguye gufasha NZARAMBA Eric (Senderi International Hit) kugana inzira y’amategeko niba hatabayeho ubwumvikane mu ituze ku mpande zombi.

Tuyisenge ati “Sitwe twakurikirana ikibazo mu bijyanye n’amategeko ahubwo amategeko afite uko agena ibintu, twe dufite sosiyete y’abahanzi RSAU Senderi Hit abereye umunyamuryango. Ifite abanyamategeko basobanukiwe ibijyanye n’amategeko bityo ingingo RDB yitwaje byashoboka ko bigeze mu mategeko hari igihe nazo zagongwa bityo Senderi akabasha guhabwa indishyi zo gukoresherezwa ibihangano mu buryo bunyuranyije n’amategeko”.

Hari gukorwa Ibiganiro hagati ya Senderi na RDB

Intore Tuyisenge yatangaje ko urwego nka RDB ari rwo rwakabaye intangarugero mu kurengera uburenganzira bw’umuhanzi, ariko na none ahamya ko byanze bikunze ibiganiro ku mpande zombi hari icyo bigomba gutanga bitagitanga nk’urwego rufasha abahanzi ngo biteguye gusaba RSAU gufasha Senderi akaba yafashwa mu buryo bujyanye n’amategeko mu gihe nawe yaba yabishatse.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA