Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

ADEPR: Ko haboneka umwuka wera utitiza abakirisitu, ubatera kurwana wo ni uw’ubuhe bwoko?



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Ni nyuma y’uko abagore batatu barwaniye mu rusengero rwa ADEPR ku mudugudu wa Ntendezi, Paruwasi ya Ruharambuga, mu karere ka Nyamasheke, bamwe muri aba bagore bavunitse abandi barakomereka, imirwano ihoshwa n’inzego z’umutekano, ni igikorwa cyatunguye abemera Mana kuri uyu wa 16 Nzeri 2018.

Ni nyuma y’uko abagore batatu barwaniye mu rusengero rwa ADEPR ku mudugudu wa Ntendezi, Paruwasi ya Ruharambuga, mu karere ka Nyamasheke, bamwe muri aba bagore bavunitse abandi barakomereka, imirwano ihoshwa n’inzego z’umutekano, ni igikorwa cyatunguye abemera Mana kuri uyu wa 16 Nzeri 2018.


Barwanye kugeza bamwe bavunitse imbavu, umutekano urabura hitabazwa Police

Abakiristo basengera muri ADEPR banahuje ukwemera, ubwo bari mu materaniro nk’uko bisanzwe ibyari amateraniro byaje guhinduka imirwano ikomeye ubwo umwe yavuye gutura agasingira mugenzi we uririmba muri chorale agatangira kumunigagura, batangira kugundagurana ibyari amasengesho bihinduka induru
.
Abari muri urwo rusengero batangaje ko uyu umwe muri aba bagore yafatanyije n’umukobwa we bagakubita mugenzi wabo bivugwa ko bari basanzwe bafitanye amakimbirane.

Iyi mirwano yaje gukomera cyane, yatumye bamwe mu bagerageje kuyihosha bavunika, abandi barahungabana nk’uko Radio Rwanda dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Uwari uyoboye amateraniro yo kuri iki Cyumweru, Uwamaliya Épiphanie, aganira na Radiyo Rwanda yavuze ko iyi mirwano yatangiye ubwo bari bageze mu gice cyo gutura.
Yagize ati “Twari turi gutanga ituro ry’ishimwe, uwitwa Nyirambabazi illumine, atunga urutoki uwitwa Mukashema Béatrice aba aramusumiriye amubwira ngo ari kuririmba ibiki ngo ntakwiriye kuririmba, nyina nawe aza amukurikiye batangira kugundagurana.”

Umwe mu bakirisitu we yagize ati “Yamusanze muri Choral tugira ngo ni ikintu agiye kumubwira tugiye kubona tubona amufashe mu ijosi baragundagurana.’’ Abakirisitu bo kuri uyu mudugudu batangaje ko ibyahabereye bidasanzwe, ndetse ko ari ubwa mbere ibintu nk’ibyo bibaye mu rusengero rwabo. Bavuze ko byari biteye ubwoba n’agahinda, akaba ari nayo mppamvu bamwe mu bakirisitu bahahungabaniye.
Umwe ati “N’umutingito waraje ntitwahungabana gutya, abantu banze kwihana ngo bakizwe none Imana iri gutwikurura ibyaha byabo ngo bijye ahabona. Nari mpari biba hano mpamaze imyaka 24 ari sindabona ibintu nk’ibi.”


Iri torero rizwiho kugira Umwuka wera, Ariko uw’aba bakristo bayo wo nta n’umwe urumva uwo ari wo

Abakirisitu bamaze kubona ko imirwano yafashe indi ntera, batabaje Polisi ikorera kuri Station ya Ntendezi, ihita ihasesekara ita muri yombi babiri bayiteje, ari bo umwana na nyina ndetse inageze ku Kigo Nderabuzima cya Kamonyi abavunitse barimo n’uwavunitse imbavu, abahuye n’ikibazo cy’ihungabana bajyanwa mu bitaro bya Gihundwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ntendezi, Ndagijimana Egide avuga ko bagiye gukurikirana impamvu yatumye aba bagore barwanira mu rusengero kugeza ubwo bateje ibibazo by’ihungabana.

Source:Ukwezi.com





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA