Mukiriya, hamagara kuri 0783734945 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Dawe uri mu Ijuru: Umusozi watengutse bawureba ufunga umuhanda abantu barakangarana



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi habaye inkangu y’umusozi watengutse ufunga umuhanda ku gice cy’ahazwi nko kuri Dawe uri mu ijuru ku buryo ubu utakiri nyabagendwa.

Amashusho ya RBA agaragaza uyu musozi uri gutenguka, ibitaka n’amabuye bimanuka bigahita byirunda mu muhanda.

Aya mashusho yerekana uyu musozi uri kumanuka, agaragaza ibiti n’amabuye bimanuka, abaturage bakagira ubwoba bahunga ko bishobora kubageraho.


Ubutaka bwamanutse ku musozi babureba kugeza bufunze umuhanda

Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA kiratangaza ko ubu uyu muhanda utari nyabagendwa ku buryo Polisi y’u Rwanda yihutiye kuhagera kugira ngo irebe icyo ikora ngo urujya n’uruza rwongere rusubukurwe.

Aka gace k’umuhanda kazwi nko kuri Dawe uri mu Ijuru gaherereye mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongii, si ubwa mbere habaye inkangu kuko no mu kwezi k’Ukuboza 2019 na bwo hari habaye inkangu ifunga uriya muhanda Karongi-Nyamasheke.

Icyo gihe Polisi y’u Rwanda yari yasabye abifuza gukorera ingendo muri biriya bice, gukoresha umuhanda unyura mu ishyamba rya Nyungwe.

USHAKA KUMVA ANDI MAKURU ATANDUKANYE KANDA IYI VIDEO





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO