Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Rubavu: Mu rugo rw’ufunzwe hatoraguwe imbunda n’amasasu 30

Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu rugo rw’uwitwa Kabalisa Evariste wahoze ari umupolisi ruherereye mu kagari k’Umuganda, Umurenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu ahitwa ku Majengo, hatoraguwe imbunda n’amasasu 30, byabaye kuri uyu wa 18 Nzeri 2018.
Hatoraguwe imbunda yo muri ubu bwoko bwa AK 47
Mu nkuru dekesha Igihe.com avuga ko Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) Mbabazi Modeste yemeje aya makuru avuga ko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane aho iyo mbunda yo mu bwoko bwa AK 47 yavuye.
Yagize (...)

Yagize ati “Byabereye mu rugo rw’uwitwa Kabalisa Evariste ariko ntabwo ahari kuko afungiye muri gereza ya Karubanda, abantu bakodesha mu nzu ye bari bararunze inkwi noneho zishize umwana w’umukobwa aza arimo gushaka uduti two gufatisha Imbabura abona ishashi arayikurura ngo ayikoreshe mu gucana nuko izamukana n’imbunda n’amasasu 30.”

“Ubu twatangiye iperereza kugirango tumenye inkomoko yayo.”

Nubwo ibi byabereye mu rugo rwa Kabalisa wahoze ari umupolisi, we ntahaba kuko mu 2015 yahamwe n’icyaha cya Jenoside, agakatirwa igifungo cy’imyaka 15.

Inkuru Byerekeranye Wakunda

Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA