Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Amatsiko: Menya ibizaba nyuma y’imyaka 13 iri imbere ubwo ikoranabuhanga rizaba rikaze.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

ubushakashatsi bwa Mckinsey Global Institute, bugaragaza ko mu myaka 13 iri imbere hagati ya miliyoni 400 na 800 z’abatuye isi bazatakaza imirimo kubera iterambere ry’ikoranabuhanga rizaba ryifashisha imashini gusa (Robot).

Ubushakashatsi bwa Mckinsey Global Institute, bugaragaza ko mu myaka 13 iri imbere hagati ya miliyoni 400 na 800 z’abatuye isi bazatakaza imirimo kubera iterambere ry’ikoranabuhanga rizaba ryifashisha imashini gusa (Robot).


Reba uko uwo museriveri yitaye ku mukiriya, kandi Umukiriya nawe arishimye

Uko Isi igenda irushaho gukataza mu kugira ikoranabuhanga rihambaye, ni nako hagenda hagaragara impinduka mu mibereho y’abantu ndetse bikaba binagaragara ko iri koranabuhaga rizateza ikibazo gikomeye cy’uko amamiliyoni y’abantu azatakaza akazi kubera ko akenshi kazajya gakorwa n’amarobo(Imashini zikora nk’Abantu).

Ubushakashatsi buheruka gukorwa na Mckinsey global institute bwagaragaje ko mu myaka 13 iri imbere ni ukuvuga mu mwaka wa 2031, Abantu basaga Miliyoni 800 bazaba baratakaje akazi kabo aho kazaba gakorwa n’imashini gusa (Robot). Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko imwe mu mirimo izajya ikorwa n’imashini, ku isonga haza imirimo isaba imbaraga nko gukora mu busitani [Jardin], kurera abana, gutegura amafunguro, kubaka n’ibindi bitandukanye.

Ubu bushakashatsi bwakozwe na McKinsey Global Institute bugaragaza ko abagera kuri 60% ku isi bazatakaza akazi kubera ikoranabuhanga, ku buryo abari hagati ya miliyoni 400 na 800 bazahita batakaza akazi ako kanya.

Abantu baraburirwa gutangira kwihangira imirimo kuko ngo muri 2031 hazaba hariho impinduka zikomeye cyane.

Raporo y’ubu bushakashatsi ivuga ko abantu bagomba kwiga cyane ndetse bakarushaho gukora ubushakashatsi buhambaye bwabafasha kuvumbura no guhanga imirimo mishya.

Muri ubu bushakashatsi kandi hagaragajwe ko abantu bari hagati ya Miliyoni 75 na miliyoni 375 bakeneye kongera kwiga ndetse bagakora ubushakashatsi ku buryo bwo kwihangiara umurimo.

Ubushinwa ni kimwe mu bihugu bizahura n’iki kibazo cyo kugwiza abantu benshi batakaza akazi mu myaka 13 iri imbere kubera iterambere ry’ikoranabuhanga riri kwihuta muri iki gihugu, aho abantu bagera kuri miliyoni 100 bakora akazi k’imbaraga nko mu nganda n’ahandi bashobora kuzatakaza akazi byihuse.

Ibi kandi binagaragarira mu rugero rwa hafi rugaragara mu Bushinwa, aho mu myaka 25 ishize abaturage bagera kuri miliyoni 10 b’abahinzi babuze akazi kubera imashini zisigaye zibyikorera.
Iyi raporo kandi yagaragaje ko ibihugu bizagira ingaruka yo kugira abaturage benshi bazatakaza akazi kubera ikoranabuhanga harimo; USA, Ubudage, Ubuyapani n’ibindi bitandukanye.

Ibikubiye muri iyi raporo biraburira byimazeyo abantu bakora imirimo y’amaboko, isaba imbaraga ko bashaka uburyo batangira guhindura imirimo cyangwa kwagura ubumenyi ku buryo impinduka zizaterwa n’iri Koranabuhanga zizasanga bariteganyirije indi mirimo.


Aka gakarita uyu akoresha nako gaherutse kwicaza imbaga muri gare za hano muri Kigali, byarabaye no muri Expo y’ubushize.

Ibi ntibivugwa imahanga gusa kuko no mu Rwanda byaratangiye. Urugero ni utumashini (Tap&Go) mu modoka zitwara abagenzi twasimbuye umubare munini w’abasore n’inkumi bakoraga akazi k’ubukomvuwayeri ubu bakaba bari mu bushomeri, mu gihe bahoranye akazi. Uwabusimbutse ni uwiteganyirije cyangwa akaba yari azi undi mwuga wamurengera.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA