Mukiriya, hamagara kuri 0783734945 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

VIDEO: Uko byagenze ngo IDAMANGE akubite CSP Silas KAREKEZI icupa mu mutwe akahakomerekera



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Polisi y’Igihugu yatangaje ko ubwo abapolisi n’abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB bajyaga gufata Idamange Iryamugwiza Yvonne, yakubise umupolisi witwa CSP Silas Karekezi icupa mu mutwe aramukomeretsa bikomeye. Uyu mupolisi yahize yihutishwa kwa Muganga

Idamange w’imyaka 42, amaze iminsi yumvikana ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Youtube, aho yibandaga ku kunenga ibikorwa bya politiki y’U Rwanda n’ibindi bitandukanye.

Mu byo yatangaje byose humvikanyemo ibigize ibyaha bihanwa n’amategeko y’u Rwanda. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gashyantare 2021, nibwo Polisi y’Igihugu ifatanyije na RIB, bagiye gufata Idamange ngo akorweho iperereza kuri ibi bikorwa bye bikekwa ko ari ibyaha.

Itangazo rya Polisi y’Igihugu rivuga ko ubwo bari bagiye kumufata yagerageje gushaka kwanga gutabwa muri yombi, akubita umupolisi icupa mu mutwe aramukomeretsa bikomeye (CSP Silas KAREKEZI)

Rikomeza rigira riti “Ukekwaho ibyaha [Idamange] yagerageje kwanga gutabwa muri yombi nk’uko biteganywa n’amategeko, yakoresheje icupa arikubita umupolisi mu mutwe aramukomeretsa.”

Polisi y’u Rwanda itangaza ko CSP Silas Karekezi wakomerekejwe na Idamange yahise ajyanwa mu Bitaro bya Kacyiru kugira ngo akurikiranwe n’abaganga.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Idamange Iryamugwiza Yvonne akurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

IBINDI BYAHA AREGWA URABYUMVA MURI IYI VIDEO HASI AHA





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO