Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

UBUREZI: 2020, umwaka ntarengwa ku barimu batabwize, inyagenge yibikeho Post Graduate in Education Diploma-Dr.Irenée NDAYAMBAJE.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu kiganiro yatanze kuri uyu wa 19 Nzeri 2018, umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi REB yatangaje ko nta mwarimu uri mu mwuga uzaba yemerewe gukomeza kuwukoramo nyuma y’umwaka wa 2020, Icyakora ngo uzaba yarize ibindi, ariko nyuma akaza kongeraho icyiciro cyihariye cya kaminuza cyizwi nka Post Graduate in Education azakomeza akazi.

Mu kiganiro yatanze kuri uyu wa 19 Nzeri 2018, umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi REB yatangaje ko nta mwarimu uri mu mwuga uzaba yemerewe gukomeza kuwukora atarawize nyuma y’umwaka wa 2020. Icyakora ngo uzaba yarize ibindi, ariko nyuma akaza kongeraho icyiciro cyihariye cya kaminuza cyizwi nka Post Graduate in Education azakomeza akazi.


Dr.Irenée NDAYAMBAJE Umuyobozi mukuru wa REB

Ibi umuyobozi mukuru wa REB, Dr. Irenée NDAYAMBAJE yabitangarije mu kiganiro yatangiye kuri Radio 10, mu rwego rwo kugaragaza aho imyiteguro y’umunsi mukuru wa mwarimu igeze. Muri iki kiganiro yaboneyeho umwanya wo kumenyesha abarimu bari mu kazi ko hatanzwe igihe gihera 2017 kugeza 2020 ubwo uzaba atarize uburezi ntanagire ubushake bwo kuzamura urwego rwe muri uyu mwuga (Post Graduate in Education Diploma) azahita atakaza akazi nta yandi mananiza.

Uyu muyobozi atangaza ko ibi bigamije gushaka uburyo ireme ry’uburezi u Rwanda rwifuza ryarushaho kuzamuka rihereye ku ireme rya mwarimu. Nk’uko Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ku munsi wa Mwarimu uzizihizwa kuya 5/10/2018 igira iti “Mwarimu wize kwigisha kandi ubishoboye ni umusingi w’ireme ry’uburezi” aha niho Dr.Irenée NDAYAMBAJE yahereye agira ati ”Iyo uvuze uburezi uhera ku musingi wabwo, ni ukuvuga mu mashuri y’inshuke n’abanza ayisumbuye na Kaminuza, umwarimu wigisha mu mashuri y’inshuke n’abanza agomba kuba yarize mu mashuri nderabarezi, uwigisha mu yisumbuye agomba kuba yarize mu ishuri nderabarezi rya Kaminuza, utarize muri ayo mashuri rero nta bumenyi bwimbitse bwo kwigisha aba afite, kandi bigira ingaruka mbi ku ireme ry’uburezi twifuza kuko ntawe utanga icyo adafite”

Mu yandi magambo, uyu muyobozi yatangaje ko kugirango ireme ry’uburezi rigerweho uko byifuzwa ni uko umuryango winjira mu mwuga w’uburezi ugomba kuba udadiye (Ufunze cyane), ku buryo bitorohera uwo ari we wese kuwumeneramo.

Uyu muyobozi atangazwa no kuba hari abashoramari mu burezi bashinga ibigo by’inshuke ugasanga baratanga akazi hashingiwe ku marangamutima gusa, Ati ” Ugasanga umuntu ashinze agashuri k’inshuke agatanga akazi ko kwigisha ku muntu utarize kurera , wa wundi utarahuguwe, utazi uburyo bwihariye bwo kurera abana niwe uri kubarera, ibi rero biba byangiza umusingi w’uburezi”.

Imibare igaragaza ko abize kwigisha ku cyiciro cy’amashuri yisumbuye bari mu kazi kabo bagera kuri 98.2% kandi ngo hari intego yo kubageza ku 100%, niyo mpamvu hashyizweho iyi sitati isaba ko ntawe uzakora umwuga w’uburezi atarabwize nyuma y’igihe cyateganyijwe.

Dr. Irenée Ndayambaje ati ”Sitati yihariye y’uburezi yatanze igihe kingana n’imyaka 3, kuva mu 2017 kugeza 2020, uyu ukazaba umwaka wa nyuma uburezi bukorwamo n’umuntu utarabwize aho azaba yigisha hose, iki cyemezo kireba kandi abigisha mu mashuli ya Leta n’ayigenga” Abigisha badafite impamyabushobozi zemewe, baburiwe ko bagomba kujya gushaka Diploma zibaha amahirwe yo gukomeza aka kazi igihe kitarabacika ( Post Graduate in Education Diploma).


Nyuma ya 2020, kwigisha mu Rwanda bizasaba kuba umunyamwuga ubifitiye impamyabushobozi

Nyamara n’ubwo REB igaragaza ko abatarize umwuga wo kwigisha basanzwe bawukora aribo bashobora kuba baza ku isonga mu gutuma ireme ryabwo ryifuzwa ritagerwaho, abahamagaye batanga ibitekerezo byabo muri iki kiganiro, bagaragaje ko ireme ryifuzwa ahanini rididinzwa n’imibereho mibi abarimu ubwabo bafite, ubucucike mu mashuri n’ibindi….

Uwitwa Clementine wo mu Rugerero yagize ati ”Umushahara wa mwarimu uracyari muto, usanga abarimu batawishimiye. Bagerageze kutugenera umushahara ujya kungana n’uwabakora mu zindi nzego kuko turabigisha bakazamuka, ariko twe duhora turi hasi. N’ariya mafaranga y’umwarimu SACCO bamwe bafata ntibabasha kuyabyaza umusaruro neza kuko nta mwanya uhagije babona kubera akazi kenshi bagira kandi bakakitangira cyane”.

Naho uwitwa Cyusa Iradukunda ati ”Udashinga ntabyina, abarimu bafite ubushobozi, ariko babuze ikibatera imbaraga (Motivation) bitewe n’ubuke bw’umushahara bagenerwa, bityo nabo batanga ireme ry’uburezi riryanye n’icyo babukuramo, ntaho bihuriye n’abakora uyu mwuga batarawize” Icyakora n’ubwo Dr.Irenée NDAYAMBAJE yakomeje gushimangira ko hari ababyaza umusaruro aya mafaranga y’umwarimu SACCO, hari aho yageraga akabumva ndetse abasezeranya ko umushahara wabo uzakomeza gukorerwa ubuvugizi bityo igihe icyo ari cyo cyose ukaba ushobora kuzahinduka, ibi bikazaterwa na none n’uko amikoro y’igihugu azagenda azamuka.

Icyemezo cy’uko nyuma y’umwaka wa 2020 uwigisha wese agomba kuba yarize umwuga, ntikizagirira impuhwe, umwarimu wese usanzwe mu kazi atagafitiye impamyabushobozi, wanze kujya kuzamura imbaraga ze muri uyu mwuga (Niveau) Kabone n’ubwo azaba azwiho kugaragaza umusaruro binyuze mu mubare w’abana afasha gutsinda ibizamini bya leta bitandukanye. Kugeza ubu abarimu b’amashuri abanza n’abigisha mu mashuri yisumuye mu Rwanda bagera ku bihumbi 63.000 nk’uko REB ibitangaza.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA