Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Ubu Fireman ari i Iwawa yajyanywe kugororerwa umuco.

Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, NRS, buvuga ko umuhanzi Fireman yajyanywe i Iwawa kuri uyu wa Gatatu nyuma y’uko yari amaze ukwezi ari mu kigo kinyurwamo by’igihe gito (Transit Center) i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, ahazwi nko kwa Kabuga,azira gukoresha ibiyobya bwenge
Umuraperi Fireman
Uwimana Francis (Fireman) yaherukaga gufatwa muri Kamena 2018 akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge, amara iminsi irenga 20 agororerwa ‘Kwa Kabuga’.
Nyuma gato yo kurekurwa yongeye (...)

Nyuma gato yo kurekurwa yongeye gufatwa azira kujywa ibiyobyabwenge, asubizwa kwa Kabuga.

Umuyobozi Mukuru wa NRS, Bosenibamwe Aimé yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu musore agiye kugororwa kubera gukoresha ikiyobyabwenge kizwi nka Heroine cyangwa Mugo.

Yagize ati “Twasanze yarabaswe n’ibiyobyabwenge, ni umwana w’imfubyi, yagiye mu biyobyabwenge kandi hari ikindi kigo ngororamuco cyitwa Icyizere yigeze kujyamo ariko birananirana, nta kundi byagenda ari kugororwa kugira ngo agarure ubumuntu.”

Bosenibamwe yavuze ko nta gihe cyagenwe umuntu amara i Iwawa, gusa ngo iyo yabaye imbata y’ibiyobyabwenge amaramo igihe kinini kuko uko aba ahantu atabibona kandi agahabwa ubujyanama, hari ukuntu umubiri ugenda ubireka.

Yakomeje agira ati “Umubiri ugenda wivanamo inyota y’ibiyobyabwenge. Igihe gisa n’ikiba kire kugeza igihe tubonye ko hari icyahindutse kuko hari abari barabaye imbata ariko bikagaragara ko bagera aho bakabivaho.”

Yavuze ko ari ugutegereza nk’ukwezi kumwe, hakazakorwa isuzuma harebwa niba Fireman yaba yarahindutse akaba yasezererwa.

Fireman ajyanwe Iwawa mu gihe hari hashize igihe gito abahoze bagize Tuff Gang batangiye kwisuganya ngo bongere bubure ubufatanye bakore umuziki nk’uko byahoze hambere.

Inkuru Byerekeranye Wakunda

Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA