Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Koffi Olimide arahigwa bukware nyuma yo gukubita umunyamakuru w’Umunyarwanda



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Umuririmbyi w’icyamamare Koffi Olomide wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, arahigwa bukware n’inzego z’ubutabera muri Zambia azira gukubitira muri iki gihugu umunyamakuru akana n’umufotozi w’Umunyarwanda.
Koffi Olomide uzwi nka Grand Mopao
Uyu muhanzi ufatwa nk’umwami w’injyana ya Rumba, arahigwa bukware n’inzego z’ubutabera zo mu gihugu cya Zambia azira gukubita no guhohotera umunyamakuru akaba n’umufotozi w’Umunyarwanda witwa Nepomuscene Ndayisenga, akaba yarakubitiwe mu gitaramo (...)

Umuririmbyi w’icyamamare Koffi Olomide wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, arahigwa bukware n’inzego z’ubutabera muri Zambia azira gukubitira muri iki gihugu umunyamakuru akana n’umufotozi w’Umunyarwanda.


Koffi Olomide uzwi nka Grand Mopao

Uyu muhanzi ufatwa nk’umwami w’injyana ya Rumba, arahigwa bukware n’inzego z’ubutabera zo mu gihugu cya Zambia azira gukubita no guhohotera umunyamakuru akaba n’umufotozi w’Umunyarwanda witwa Nepomuscene Ndayisenga, akaba yarakubitiwe mu gitaramo cyabereye i Lusaka tariki 28 Ukuboza 2012.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Nzeri 2018 nibwo Koffi Olomide yagombaga kwitaba urukiko ariko ntiyigeze agaragara. Ukurikirana iby’inyungu ze muri Zambia Mark Mumbalama yasabye ubutabera ko umukiriya we yahabwa ikindi gihe cyo kwitaba kuko ngo habayeho imbogamizi zatumye atamugezaho impapuro zimutegeka kwitaba.

Ku rundi ruhande ariko, Gilbert Phiri, umunyamategeko uhanganye na Koffi Olomide, avuga ko yasabye impapuro zo kumuta muri yombi kuko atigeze yitaba n’ikindi gihe cyose yahamagajwe.

Koffi Olomide w’imyaka 62 y’amavuko, ashinjwa kuba yarakubise uwo munyamakuru akaba n’umufotozi w’Umunyarwanda, akamukomeretsa mu maso ndetse akanamuvuna ikiganza cy’iburyo.

Muri Nyakanga, Ambasade y’u Bufaransa muri Zambia yari yasabye ko Koffi Olomide atabwa muri yombi kubera ibyaha bitandukanye ashinjwa birimo ibyo guhohotera abagore n’abakobwa mu buryo butandukanye, byanatumye igitaramo yari afite muri icyo gihugu gisubikwa.

Si ubwa mbere Koffi Olomide ahura n’akaga mu gihugu cya Zambia kuko muri Mutarama 2013, yahohoteye umunyamakuru wo muri iki gihugu bikaza gutuma atoroka bwangu atinya gufungwa. Byaje kurangira afunzwe amezi atatu ndetse nyuma aza gusaba imbabazi uwo munyamakuru.

Muri Nyakanga 2016, yakubise bikomeye umubyinnyi we ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta muri Kenya, yoherezwa igitaraganya i Kinshasa aho yaje kuburanishwa kuri iki cyaha ndetse nyuma yo gutabwa muri yombi aza kurekurwa yishyuye akayabo. Ibi nabyo amaze kubikora, yaje gusaba imbabazi abanyakenya ku bw’imyitwarire mibi yagaragaje.

Koffi Olomide w’imyaka 62 y’amavuko, asanzwe azwiho urugomo no mu gihugu cye cy’amavuko. Nko muri Kanama 2012, yahawe igifungo cy’amezi atatu asubitse azira gukubita uwamutunganyirizaga indirimbo.

Source: Ukwezi.com





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA