Kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Werurwe 2021 nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko ubushinjacyaha buherutse gutumiza Madamu Aurélie Umuhoza usanzwe ushinzwe ubukungu, imari n’imishinga muri ADEPR kugira ngo abazwe iby’uko akorana n’umutwe w’iterabwoba.
Uwo mutwe w’iterabwoba nturamenyekana uwo ari wo.
Umuhoza Aurelie w’imyaka 39 niwe wari usigaye mu bayobozi bakuru ba ADEPR nyuma y’uko abakoranaga nawe bahagaritswe mu mirimo muri 2020.
Icyo gihe Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere[mu nshingano zacyo harimo no gukurikirana imikorere y’imiryango ya Gikirisitu], RGB, cyavuze ko bahagaritswe kubera ibibazo by’imiyoborere mibi, n’imikorere n’imikoranire mibi.
Tariki 08, Ukwakira, 2020 nibwo Aurélie Umuhoza yashyizwe muri Komite nyobozi ya ADEPR.
Source: Taarifa