Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Amateka ya”Made In Rwanda” yaguye ibitekerezo by’abakoloni, nyiri igitekerezo bimugiraho ingaruka-RUGEMINTWAZA yabisobanuriye abanyamakuru.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu mahugurwa yagenewe abanyamakuru kuri politiki y’igihugu yo guteza imbere ibyakorewe mu Rwanda no kubimenyekanisha, kuri uyu wa 27 Nzeri 2018, Komiseri mu itorero ry’igihugu bwana RUGEMINTWAZA Nepo, yatanze ikiganiro gishimangira ubuhanga abanyarwanda bo hambere bahoranye, nyamara bakaza kubuvanwaho n’iyaduka ry’abazungu mu Rwanda. Ngo aba bakoroni bo bahise bajya kubikora kizungu bagaruka kubikundisha abanyarwanda kandi bakabigura bibahenze.


RUGEMINTWAZA Nepo Ahugura abanyamakuru

Iyi mpuguke mu mateka y’u Rwanda yatangiye ikiganiro cye ahereye ku mirage 6 yaranze abanyarwanda kuva kera na kare. Muri iyi mirage hazamo umurage wa Benimana, Umurage wa Gihanga, umurage w’abaryankuna, umurage w’abataneshwa n’abadaheranwa, ishyano ryazanywe na Morthan (Morutera) n’umurage wo kubaka u rwanda rushya turimo ubu.
Ahereye ku ngero zagaragajwe avuga hari byinshi bihamya ko abakurambere b’u Rwanda bari intwari bakaba n’abanyabwenge mu guhanga byinshi birimo nko:
1. Ishango
2. Ivubiro
3. Ikibariro
4. Intebe y’imyuga (WDA y’ubu)
5. Inyambo
6. Kubika umugogo w’umwami imyaka 120
7. Inzira z’ubwi Ubucurabwenge
8. Ubucurambwenge
9. Ubusizi
10. Umuziki nyarwanda ufite note 5 z’indirimbo
Nk’uko Politike y’u Rwanda kuri made in Rwanda iteye, ngo igikorwa cya Made in Rwanda cyatunganyijwe na Nyirarumaga mu 1510 ubwo yashyiragaho intebe y’imyuga. Nk’uko abisobanura ngo ku ngoma ya Ruganzu Ndoli, na Nyirarumaga nibwo hatangiye inzego zisa naza Minisitere n’ibigo bya Leta abanyarwanda barimo kubona muri iki gihe, icyo gihe ibi byiswe “Intebe” nazo zarimo ubwoko butandukanye
1. Intebe y’imyuga
2. Intebe y’abasizi (Muneduc y’ubu)
3. Intebe y’abisi
4. Intebe y’abataramyi n’abavuzi b’amacumu.
Mu gice kijyanye n’Intebe y’imyuga byatumye ibyo bakoraga mu buryo bwa Kinyarwanda, bicurwamo ibikoresho bigezweho, ibi bikaba byarakozwe nyuma y’uko abakoloni bagereye mu Rwanda uhereye mu 1900.
Aha urugero rutangwa ni nk’ ibirago/ Imisambi n’ibindi kugeza ubu byakozwemo amatapi (Tapis), Insika zivamo tiripulegisi (Triplex) n’ibindi bikoresho byagiye bivugururwa.
Ku bijyanye n’ubuganga, bwana Rugemintwaza yavuze ko abakurambere bivuraga bakanavura ababo, Ngo aha bavuraga abana babo bakoresheje Igitenetene, umukubayoka, umwishywa, ndetse ngo bavuraga n’ababyeyi, inkomere n’izindi ndwara, bakoresheje Inyabarasanya, igifuraninda, bakavura kandi indwara zo mu mubiri bokeresheje umuhurura, Umugombwa. Etc…. ngo bavuraga kandi indwara zo mu mutwe, bakanagombora, uyu muyobozi avuga ko kugeza ubu ikibabaje ari uko ubu batakibikora nk’uko babikoraga mbere ahubwo ngo abazungu basigaye babikora mu buryo bugezweho bw’ubu bakabibagarurira bibahenze.
Ngo kuva ku itariki 2/02/1900 nibwo abamisiyoneri n’abakoloni binjiye mu Rwanda bwa mbere kugeza 1994. Bwana Nepo RUGEMINTWAZA atangaza ko iyo wamaze kumva ko uri umusirimu kaba kabaye, kuko uba utangiye guhura n’ibikwangisha iby’iwanyu, aha avuga ko icyo gihe wiyumvamo ubusirimu utangira kureka ikinyarwanda, ukava ku by’imirire myiza y’ibyawe, ukambara iby’iwabandi n’imyemerere yawe igahinduka.
Ingaruka zo gukuburirwa ibyo bungutse babikuye mu bwenge bw’abanyarwanda
Aha abahanga bagaragaza ko gukuburirwa byatumye umuco wo guhanga ibishya no gukora iby’abanyarwanda bwite bijyanye n’igihe ucika ahanini bigizwemo uruhare runini n’abamisiyoneri.
Ubusanzwe hakuburirwa umuntu usuzuguritse kandi ngo kubikorerwa bihabaye kure n’intego y’igihugu yo kwigira no kwihesha agaciro, ikibabaje ngo ni uko byinjiye mu buzima bwose bw’abanyarwanda burimo ubwo:
• Kwa Muganga
• Mu ngabo
• Muri Kiriziya
• Mubyambarwa
• Mu bisaswa
• Mu myambaro y’imbere
• Mu mashuli
• Mu modoka tugendamo
Urugamba rwo kwigira no kwihesha agaciro ku banyarwanda
Ngo ubu abanyeshuli n’abarangiza mu myuga ntibaratangira guhabwa amakuru ahagije y’ibyakorerwaga mu Rwanda kandi ibi bigomba gucika bakarushaho kubihabwaho amakuru bityo bagasubira kubishyira mu ngiro mu buryo bugezweho bahereye ku bwenge karemano bw’abakurambere babo.

Abagomba kurwana uru rugamba
• Abikorera ( Imbaturabukungu n’indemyabigwi)
• Itangazamakuru (Impamybigwi)
• Amadini
• Abahanzi (Indatabigwi)
• Imiryango itari iya Leta (Inkeramihigo)
• Itorero ry’igihugu
• Uburezi
• Inzego z’ubuyobozi

Gutoza bose guhanga no gukunda ibyakorewe mu Rwanda
Iyi gahunda igomba guhera mu itorero ry’umudugudu abanyarwanda bari mu ngamba 6 z’intore mu masibo yabo bakayicengera kugeza amateka yihindurije akagaruka ku muzi w’ibyiza byahoze biranga abanyarwanda mu mitekerereze yabo yagutse, ingamba z’intore bireba ni izikurikira:

1. Ibirezi (Imyaka 0-5)
2. Imbuto (Imyaka 6-12)
3. Indilira (Imyaka 13-18)
4. Indahangarwa (Imyaka 19-35)
5. Ingoboka rugamba (Imyaka 36-55)
6. Inararibonye (Imyaka 56- Gusubiza hejuru)
Abahanga basanga rero buri Munyarwanda nabitorezwa mu ngamba ye, agatozwa guhanga ibishya bisubiza ibyo akeneye kandi akagira ishyaka ryo gukunda gukoresha iby’u Rwanda, ngo ntakabuza iyi mpinduramatwara izihuta.


Abanyamakuru bahuguwe kuri "Made in Rwanda"





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Ibitekerezo

KWIGISHA KUVA KURI YESU BAGASENGA KINYARWANDA

mwwriwe nimushyiremo imbaraga kuko uburambe buza igihe cyose iyo watangiye. rero kbs ndabshigikiye, ikindi bishyirwe mubigo byamashuri. kugirango urubyiruko rwu Rwanda rukure rufite uwo muco. ndi kagarama secondary school.

Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA