Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Amahano: Abagore basigaye bahatitwa kwica abana babo bavukanye ubumuga.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Icyegeranyo gishya giherutse gushyirwa ahagaragara na ’Disability Rights International, kigaragaza ko hafi kimwe cya 2 cy’abagore bo muri Kenya babyaye abana bafite ubumuga bahatiwe kubica bakimara kubabyara.
Bamwe mu babyeyi muri Kenya biyicira abana babo bavukanye ubumuga
Muri iki cyegeranyo cyamaze imayaka 2 gitegurwa n’ikigo n’ikigo mpuzamahanga giharanira uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga ’Disability Rights International’ byagaragaye ko abo bagore bashinjwa kuba (...)

Icyegeranyo gishya giherutse gushyirwa ahagaragara na ’Disability Rights International, kigaragaza ko hafi kimwe cya 2 cy’abagore bo muri Kenya babyaye abana bafite ubumuga bahatiwe kubica bakimara kubabyara.


Bamwe mu babyeyi muri Kenya biyicira abana babo bavukanye ubumuga

Muri iki cyegeranyo cyamaze imayaka 2 gitegurwa n’ikigo n’ikigo mpuzamahanga giharanira uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga ’Disability Rights International’ byagaragaye ko abo bagore bashinjwa kuba bagira uruhare mu gutuma abana
babo bavuka bafite ubumuga bityo bagasabwa kubiyicira.

iki cyegeranyo kigaragaza ko abarenga 2/3 by’abarenga babajijwe bavuze ko abana bavukana ubumuga bafatwa nk’umuvumo. Babwiye abakoze ubu bushakashatsi ko babwirwa ko igituma babyara abana bameze batyo bituruka ku byaha byabo.

Umwe muri aba bagore yabwiye abakoze ubu bushakashatsi ko nyirakuru yamusabye gutera inshinge z’uburozi mu mitsi y’umuhungu we kugirango apfe buhoro buhoro. Undi mugore nawe yavuze ko nawe bamusabye kuroga umwana we wavukanye ubumuga akoresheje ubumara.

icyakora iki cyegeranyo cya "Disability Rights International", ntikigaragaza umubare w’ababyeyi bashyize mu bikorwa iki gikorwa kigayitse bagiye basabwa cyo kwihekura.

Gusa nk’uko inkuru ya BBC ibivuga ngo ubu bwicanyi hari umubare munini
w’ababushyira mu bikorwa, ariko bugakorwa mu ibanga rikomeye mu miryango yabo ntihagire uwo hanze ubimenya.

Icyakora hirya no hino ku isi ahakunze kuvugwa ubwicanyi nk’ubu ku bana
bafite ubumuga bwaragabanutse ku kigero gifatika. Gusa n’ubwo bikihakorerwa birabujijwe ko muuri Kenya umuntu yica undi hitwajwe ubumuga afite, iki ni icyaha gikomeye gihanwa mu buryo bwihanukiriye.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA