Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Rihanna yagizwe ambasaderi w’igihugu cye, gusa ntacyo bimubwiye



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Umuririmbyi Rihanna yavuze ko adashobora "kwishima birenze" nyuma yo kongera kugirwa uhagarariye leta ya Barbados igihugu cye cy’amavuko.
Rihanna yabaye Ambasaderi wa Barbados mu by’umuco guhera mu mwaka wa 2008, afasha kumenyekanisha ubukerarugendo (Aha ari kumwe n’igikomangoma cy’Ubwongereza Harry)
Ku wa kane ni bwo Robyn Rihanna Fenty uzwi nka (Rihanna) yagizwe "Ambasaderi udasanzwe" n’iki gihugu cye cy’amavuko. Mu kazi ke gashya, ashinzwe kumenyekanisha uburezi, ubukerarugendo (...)

Umuririmbyi Rihanna yavuze ko adashobora "kwishima birenze" nyuma yo kongera kugirwa uhagarariye leta ya Barbados igihugu cye cy’amavuko.


Rihanna yabaye Ambasaderi wa Barbados mu by’umuco guhera mu mwaka wa 2008, afasha kumenyekanisha ubukerarugendo (Aha ari kumwe n’igikomangoma cy’Ubwongereza Harry)

Ku wa kane ni bwo Robyn Rihanna Fenty uzwi nka (Rihanna) yagizwe "Ambasaderi udasanzwe" n’iki gihugu cye cy’amavuko. Mu kazi ke gashya, ashinzwe kumenyekanisha uburezi, ubukerarugendo n’ishoramari bya Barbados.

Mia Amor Mottley, minisitiri w’intebe wa Barbados, yavuze ko yishimiye kugena Rihanna kuri uwo mwanya. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bye, Madamu Mottley yagize ati "Rihanna akunda iki gihugu cyane kandi ibi byigaragariza mu bikorwa bye byo gufasha abantu, cyane cyane mu buzima no mu burezi. Kandi gukunda igihugu kwe kugaragarira no mu buryo azirikana iki gihugu n’uburyo akunda iki kirwa nk’iwabo."

Mu kwemera aka kazi gashya, Rihanna-leta ya Barbados yita Ambasaderi Fenty yasohoye itangazo rigira riti "Buri muturage wa Barbados agomba kugira uruhare muri iki gikorwa, kandi niteguye ndetse mfite amashyushyu yo gutangira izi nshingano nshya." Ikomeza igira iti "Sijye uzabona ntangiye gukorana na minisitiri w’intebe Mottley n’itsinda ry’abo bakorana ngo duhe isura nshya Barbados."

Rihanna yavukiye i Saint Michael muri Barbados, akurira mu murwa mukuru w’iki gihugu Bridgetown. Ni ho yabaye kugeza ageze mu kigero cy’imyaka 10, ubwo Umunyamerika utunganya umuziki yatahuraga impano ye mu muziki akamujyana muri Amerika.

Muri amwe mu mateka ye ni uko mu mwaka ushize wa 2017, umuhanda wo mu gace yabagamo wamwitiriwe, ukitwa Rihanna Drive.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA