Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kinyinya-Kagugu: Abasaga 1000 bakoreye umuganda ahari harabaye indiri y’ibisambo n’abicanyi.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Abaturage b’umurenge wa Kinyinya by’umwihariko abo mu midugudu 4 yo mu kagali ka Kagugu, bihurije hamwe bakorera umuganda wo kuri uyu wa 29 Nzeri 2018 usoza ukwezi, ahazwi nko muri Rufigiza, batema ibihuru byaho byari byarabaye indiri y’ibisambo , abambuzi n’abicanyi.


Gitif w’Akagali ka Kagugu aratanga urugero

Aha hantu hakorewe umuganda ni ku muhanda uhuza umurenge wa Kinyinya n’uwa Nduba unyuze muri centre y’ibirereshi yo mu mudugudu wa Dusenyi.
Imidugudu y’akagali ka kagugu yateraniye aha ni uwa Nyakabungo uwa Dusenyi, Kagarama na Muhororo. Ubwitabire bwabo bwari bushimishije, kandi ubona bose bazi impamvu baje kwitunganyiriza uyu muhanda ndetse no kwitemera ibyo bihuru.

Umunymabanga nshingwabikorwa w’akagali ka kagugu bwana MUGABO Daniel, yavuzeko impamvu nk’urwego rw’akagali bahisemo gukorera umuganda muri iki gikombe, ari urugomo ruherekezwa n’ubwicanyi buhabera, yagize ati ”Iri shyamba ringana na hegitari 5 tumaze gukuraho, ryari indiri y’ibisambo, abajura, abambuzi bakomeretsa bakanica abahisi n’abagenzi bifashishaga uyu muhanda, niyo mpamvu twahisemo kuritema kugirango kibe igikorwa cyo gutangira guhangana n’iki kibazo cy’umutekano muke urangwa aha hantu hazwi nko muri Rufigiza”.

Bamwe mu baturage bitabiriye umuganda wo kuri iyu wa 29 Nzeri 2018, batangarije ikinyamakuru The profile.rw ko, urugomo rwaberaga aha rushobora kuba rugiye guhagarara. MUGABO Pierre, atuye mu mudugudu wa Dusenyi yagize ati ”Ubundi aha hantu hitwa muri Nyirafaranga, aha rero hari abahamburirwa, hari abahicirwa, ndetse hari n’abakobwa bahafatirwa ku ngufu. Kuba tuhakoze umuganda biragabanya uru rugomo, gusa nk’uburyo burambye ni uko ababishinzwe bakiga neza buryo ki aha hantu haturwa n’abaturage, naho ubundi n’ubwo tubitemye bizongera bimere”

Ibi kandi bishimangirwa na NYIRAZESA Claudine, umukecuru utuye hafi n’ahakorewe uyu muganda, ati “Aha hantu hihishwagamo n’ibisambo bihategera abantu bikabambura bamwe bikanabica, abandi bikabasiga ari intere nyuma yo kubatemagura. Ubu rero tuzakomeza kujya dutema ibi bihuru kugirango ibi bisambo bitazongera kwihishamo ukundi, akamaro k’uyu muganda rero ni uko tubashije kwifasha kugarura umutekano w’aha hantu, twikoreye kandi umuhanda uzadufasha kugenderana n’umurenge wa Nduba mu buryo bworoshye”

BIRASA Laurent, nawe ashimangira ko umuhanda wakozwe ukemuye ikibazo cy’imigenderanire ati ”Wasangaga umuhanda wari usanzwe ukoreshwa n’imodoko uzibana muto, ubu rero zimwe zirajya zinyurira aha dutunganyije, gusa ku kijyanye n’umutekano w’aha hantu nanjye nshigikiye bagenzi banjye bifuje ko haturwa, ariko bigakorwa nyuma yo kwigwa neza ntibe ya miturire y’akajagali dusanzwe turwanya”

Ashingiye ku bwitabire bw’abaturage bwagaragaye mu gikorwa cy’umuganda w’aha hantu, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Kagugu MUGABO Danniel ashimangira ko abaturage bamaze kumva akamaro k’umuganda.

Icyakora uyu muyobozi anenga imwe mu myitwarire y’abitabira ibikorwa by’umuganda, aho bamwe baza nta bikoresho bafite “Mu by’ukuri abaturage bamaze gusobanukirwa akamaro k’umuganda, ikibazo bagomba gukosora n’uko bamwe muri bo batagomba kuzajya baza imbokoboko nta gikoresho na kimwe cyifashishwa mu bikorwa bw’umuganda bazanye. Hari n’ubwo abantu batatu bava mu rugo rumwe bitwaje igikoresho kimwe, ibi bigomba guhagarara”

Nk’uko abaturage babishimangira, aha hantu hakorewe umuganda hazwi nko muri Rufigiza-Nyirafaranga ngo nta muturage ushobora kuhinyuza ari wenyine mu masaha y’ijoro, usibye ko rimwe na rimwe no mu masaha y’amanywa ibyo bisambo n’abambuzi bihakorera urugomo ubundi bikiroha mu mashyamba yari ahari, magingo aya akaba yamaze gutemwa.

Abaturage basaga igihumbi bawitabiriye batunganyije umuhanda ufite uburebure bugereranyirizwa muri km 3, Hatemwe ishyamba rifite ubuso bugereranyirizwa muri ha 5, ibi bikorwa bikaba bibarirwa agaciro ka milioni 2,5 z’amafaranga y’u Rwanda yagombaga gutakazwa n’igihugu kiramutse kihitunganyirije.


Bitunganyirije Umuhanda



Gitif ati umuganda ni "Uguhuza imbaraga"

Muri ibi bihuru niho ibisambo byihishaga

Ingabo ntizatanzwe mu kwikuriraho ibihuru byihishamo abahungabanya umutekano

Icyerekezo cy’ahakorewe umuganda,hakurya ni i Gasanze


Umuganda wanitabiriwe n’urubyiruko rw’abaskuti

Ubwitabire bwabo butanga isura y’icyo umuganda ubamariye

Morali yari yose

Abitwara nk’abakapita ku muganda banenzwe





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA