Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

The Profile: Menya ishuri “Morning Star School”,ukwiriye kwigishirizamo abana bawe bagahabwa ireme ry’uburezi



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Muri iyi minsi, havugwa ikibazo cy’ireme ry’uburezi, ababyeyi bashaka kwigisha abana babo, bahitamo kubajyana mu bigo biri hirya no hino mu Gihugu, bishobora kuba bitanga uburezi bufite iryo Reme. Ikinyamakuru the Profile.rw, twasuye ikigo cy’amashuli y’inshuke n’abanza, cyitwa “MORNING STAR SCHOOL”.

Muri iyi minsi, havugwa ikibazo cy’ireme ry’uburezi, ababyeyi bashaka kwigisha abana babo, bahitamo kubajyana mu bigo biri hirya no hino mu Gihugu, bishobora kuba bitanga uburezi bufite iryo Reme. Ikinyamakuru the Profile.rw, twasuye ikigo cy’amashuli y’inshuke n’abanza, cyitwa “MORNING STAR SCHOOL” dusanga ari aho kwizerwa.


Buri wese ushaka kuhohereza abana ahawe ikaze

Iki kigo giherereye mu kagali ka Ruyenzi mu murenge wa Runda ho mu karere ka Kamonyi, ni hafi y’urusengero rwa ADPR, ku muhanda werekeza I Gihara.
Ubuyobozi bw’iki kigo bwadutangarije ko, iki kigo cyabaye icya mbere mu bizamini by’akarere ka Kamonyi by’uyu mwaka byakozwe muri uku kwezi kwa Nzeri 2018. Ibi bizamini bifatwa nk’igerageza ritegura abanyeshuli kuzatsinda ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza.


Abahiga bahavoma ubumenyi n’uburezi bufite ireme

Ni Ikigo kimaze imyaka 5 gitangiye akazi ko kurerera u Rwanda. mu myaka yose kimaze, giharanira kuba indashyikirwa mu gutsindisha umubare munini ushoboka w’abana bakomereza mu mashuri yisumbuye.

Cyatangiye gifite ibyiciro by’amashuri y’inshute, (Nursery School,1,2,3) ndetse n’amashuri abanza (Primary) icyakora kigitangira nticyagiraga umwaka wa 5 n’uwa 6 w’ayo mashuri abanza. nyamara mu mwaka wa 2014 cyatangiye ibyo byiciro by’imyaka y’amashuli abanza yaburaga ndetse abanyeshuri batangira no gukora ibizamini bya Leta bibinjiza mu mashuri yisumbuye.

Ubuyobozi bw’iki kigo butangaza ko, guhera mu mwaka wa 2014 batangiye batsindisha abanyeshuri ku kigero cy’100%, mu mwaka wa 2015, 2016,na 2017 nabwo biba uko, ngo bizeye kandi kuzatsindisha 100% mu mwaka wa 2018. Nk’uko babitangaza ibi babikesha kuba iki kigo kiri ahantu heza, hafite ubwisanzure ndetse ngo iki kigo kikaba gifite abarimu bize umwuga w’ubwarimu, kandi bakaba bazi ibyo bakora.

Iyo ugeze muri iki kigo ubona cyubatse ku buso buhagije, ku buryo biba bigaragara ko abana bacyigamo babona aho bidagadurira, hari ibiti byamaze guterwamo ku buryo bagerwaho n’umuyaga mwiza, kandi bakabasha no kwidagadura mu myicungo yabagenewe yubatswe mu kigo.

Ni ishuri rifite ibyumba bigari ku buryo abana baryigamo baba bisanzuro nta mubyigano, ukunda kurangwa mu bigo bimwe na bimwe hirya no hino mu gihugu.
Ikibazo cya Transport cyarakemutse
Iki kigo cyamaze kugura imodoka 3 zo mu bwoko bwa Kwasiteri (Coaster), zigeza abana aho bajya mu gihe baba bava cg bajya ku ishuri.

Umubyeyo hisemo ko umwana we cyangwa abane batwarwa muri izi modoko, ava cyangwa ajya ku ishuri, aba agomba kwishyura ibihumbi 54 Frw ku gihembwe , yiyongera kuri Minerivale.

Ikiguzi cy’uburezi muri iki kigo

Minerivale ni ibihumbi 70 by’amafaranga y’u Rwanda ku gihembwe (Amezi 3) kuri buri mwana. Umwana uhirirwa kugeza ku mugoroba akanahafatira ifunguro rya mu gitondo n’irya saa sita , yishyura ibihumbi 45 Frw byiyongera kuri minerivale ya buri gihembwe, mu gihe umwana utaha saa sita, yishyura amafunguro ya mu gitondo gusa, agatanga ibihumbi 15 Frw ku gihembwe.

Ikigo giteganya iki?

Iki kigo gihora cyiteguye kuko umubare w’abanyeshuli ushobora kwiyongera bigatuma, abanyeshuli biga babyigana, nyamara mu rwego rwo kwirinda ko ibi biba, ikigo cyubatse ibyumba byinshi bishobora kwifashishwa biramutse bigenze bityo, ubu gifite ibyumba by’amashuri 32, muri byo magingo aya harakoreshwa ibyumaba 18, naho 14 biteganyirijwe abazaza gushakira uburezi bufite ireme muri iki Kigo (Reserved classrooms), ngo iri teganya bakoze rishobora gutuma bamara imyaka 3 nta bindi byumba barakenera kuko ibihari bihagije.

Ubuyobozi b’ikigo “MORNING STAR SCHOOL” buvuga ko umwuka mwiza uri hagati y’ubuyobozi abarimu n’abanyeshuri, ari ikintu cy’ibanze gituma uburezi buhtangirwa bugenda neza kandi n’abanyeshuli bagatsinda ku kigero cyo hejuru.

Ubu, iki kigo kimaze kohereza abanyeshuli bajya mu mashuri yisumbuye bagera ku 120, kandi abenshi boherezwa mu bigo byiza nka Fawe Girls school, Lycée notre Dame de Citeau, Lycée de Kigali, Adelaïde n’ibindi bigo bikomeye biri hirya no hino mu gihugu bitandukanye bizwiho gutanga uburezi bufite ireme.

Umubyeyi Ushaka kujyana aana be kwigira muri Morning star School, ashobora no guhamagara nimero y’ubuyobozi bwacyo ni 0788553045.


Ibyumba by’amashuri byiza biri munsi y’ibiti bitanga umuyaga


Abana bafatira ifunguro ku ishuri


Ibyicundo by’ubwoko bwose birahaba


Ikibazo cya Transport Morning Star School yaragikemuye




Ikibuga abana bakiniraho Foot ball kirahari


Imiterere y’ishuri urirebeye hejuru


Ubuyobozi bubaba hafi

Abana bahiga bishimana n’abarezi babo bigatinda





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA