Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

AFURIKA: Ibigo by’imari bito n’ibiciriritse birasabwa kwirinda icyorezo cya ruswa, niba bishaka kurenga umutaru.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu nama y’iminsi 2 yari iteraniye hano I Kigali, ikaba yasojwe kuri uyu wa 28 Nzeri 2018, ubuyobozi bw’inama y’ubucuruzi ya COMESA (Comesa business council, CBC ) bwatangarijemo ko bwakoze ubushakashatsi bugasanga ibigo bito n’ibiciriritse muri Afrika bidafite ubushobozi bwo kwirinda ruswa n’igisa nayo. ibi bikaba bigaragarira mu miyoborere yabyo idahamye, ibintu bituma abakiriya babyo babitakariza icyizere bigahomba.


UWERA Sandra, Umuyobozi wa CBC

Ubuyobozi bw’inama y’ubucuruzi ya COMESA, bwasabye abafite ibigo by’imari byaba ibito n’ibiciritse kubaka icyizere mu bakiriya no mu bindi bigo bigenzi byabyo bikorana, hirindwa ruswa n’igisa nayo kuko ibisubiza inyuma aho kubiteza imbere.

Madame UWERA Sandra, umuyobozi mukuru wa CBC yagize ati ”Kubaka ibi bigo bito n’ibiciriritse mu buryo butuma bazira bakanarwanya ruswa n’igisa nayo, bizatuma bamenya icyo kuba inyangamugayo mu ishoramari ari cyo, bazamenya icyo guhanganira inyungu bivuze, bamenye uko bakirinda amarangamutima hagati y’abo bagira icyo bapfana mu miryango kuko yangiza ubushabitsi. ibi bizatuma kandi bamenya ko ikigo kitagomba kuba icy’umuntu umwe ugifatira ibyemezo, ahubwo bazamenya ko ikigo cy’imari ari icy’abihurije hamwe bagamije kunguka birushijeho. Ikituraje ishinga hano rero ni ukureba uko twakubaka ibyo bigo bito, bikabasha kujya bitekereza inyungu z’igihe kirekire kiri imbere aho kureba ku nyungu z’ako kanya”

Bamwe mu bitabiriye iyi nama, barimo ibigo by’imari bito n’ibiciriritse, amakoperative n’amabanki babwiye ikinymakuru the Profile.rw ko, ibyo bahigiye ari ingirakamaro kandi bigiye kubafasha kurushaho gutunganya imirimo mu bigo bahagarariye.


Ishimwe Anne Christine, ushinzwe imenyekanisha bikorwa muri K.C.P

Nko ku ruhande rw’uruganda Kinazi Cassava Plant, rutunganya imyumbtsi, rwari ruhagarariwe na Ishimwe Anne Christine ushinzwe iyamamaza bikorwa ryarwo, yatangarije The Profile.rw ko, urebye bagerageza kwirinda icyatuma uruganda ruhomba, binyuze mu kurwanya ruswa hagati yabo n’ibigo bakorana ku migabane yose boherezaho ibicuruzwa byabo, agita ati ”Aya mahugurwa yari akenewe cyane, twe n’ubwo twahamya ko duhagaze neza mu kurwanya ruswa,ntabwo tubifite nka politiki iteguye neza, biradusaba guhozaho, kubona abaduhugura bitwibutsa inshingano ndetse n’aho twari tugiye gucika intege tukazigarukana, nk’ubu twize aho gutanga impano ku bakiriya bitandukanira no kubaha ruswa”.


AFURIKA Innocent, umukozi wa KCB

AFURIKA Innocent, ni umukozi muri KCB, nawe ahamya ko n’ubusanzwe muri banki akorera basanganwe itegeko bagenderaho rikumira ruswa n’igisa nayo, gusa akaba agira inama abafite ibigo bitarafata ingamba zikomeye zo kuyirwanya. Agira ati ”Akenshi kuri ibi igo biciriritse bigira ikibazo cy’ubuyobozi, aho umuntu umwe aba ashaka kuba umuyobozi wa buri kintu muri icyo kigo, ibi rero bituma bidatera imbere kuko nkatwe amabanki, ntitujya tubyizera iyo biyobowe bityo, kuko ahanini uwo muntu uyobora ikigo wenyine ashobora no kuyobya inguzanyo yatse, agakora ibindi bikorwa bijyanye n’amarangamutima ye, kandi rwose ntabwo ikigo cy’imari kiyoborerwa ku marangamutima”.

Aha bwana AFRIKA, atanga urugero rw’ikigo gishobora kwaka inguzanyo ku mushinga wo gukora ubucuruzi, kigakuraho make kikayigurira nk’imodoka hashingiwe ku marangamutima y’ukiyoboye, ngo ayo mafaraga aba ayoberejwe mu bindi aba barirwa inyungu muri banki, kandi bigira ingaruka mu kuyishyura.


NYIRANDIKUBWIMANA Daphrose wicaye hagati,V/Perezida wa COVAFGA

NYIRANDIKUBWIMANA Daphrose, ni visi-Perezida wa Koperative COVAFGA (Coperative de Valorisation des Fruits de Gakennke) itunganyiriza imbuto mu karere ka gakenke, ahamya ko nta murongo mugari wo kurwanya ruswa bari bafite, Ati ”Twe twari tuzi ko dukora neza, ariko nta murongo ngenderwaho dufite ku buryo buri mukozi wese aba azi ingamba zihamye zatuma nawe agira uruhare mu kurwanya no gukumira ruswa. Urugero ntanga ni nko kuba umukozi wacu yajyanaga igicuruzwa ku bakiriya bakinenga ubwiza cyangwa ubuke, agatangira kubatereta ngo arebe ko agira ikintu cya koperative abaha dufata nka Ruswa, agamije kubagusha neza ngo bakunde bemere, kandi icyo kitari cyateganyijwe, bigatuma duhomba, ibi rero tugiye kubivugurura”.

Icyakora NYIRANDIKUBWIMANA atangaza ko nta kibazo bafite mu miyoborere ya koperative yabo COVAFGA, kuko inzego zabo zose zubakitse neza
Nk’uko bitangazwa na CBC, ngo Banki nyafurika itsura amajyambere (BAD) yagaragaje ko ku bigo bito n’ibiciriritse bikorera imbere mu bihugu bibarizwamo ku mugabane wa Afurika, Ruswa ikiharangwa ibisubiza inyuma mu iterambere ku kigero cy’10%.

Ruswa kandi isubiza inyuma ubucuruzi bwambukiranya imipaka, cyane cyane mu itwagwa ry’ibintu n’ibicuruzwa ku kigero cya 70%. Iki kikaba ari ikibazo gikomereye uyu mugabane w’abirabura kuko bituma hahora habaho izamuka ry’ibiciro rya hato nahato kubera izo mpamvu zose.

Icyegeranyo cy’umuryango mpuzamahanga urwanya Ruswa n’akarengane (Transparency Interanational’s 2018 corruption perception index CPI) cyashyize U Rwanda mu myanya ya mbere mu bihugu bya Afrika birwanya Ruswa. Ibi byatumye iki cyegeranyo kandi kirushyira ku mwanya wa 48 ku isi, mu bihugu bya mbere byafashe iya mbere mu kuyirwanya byivuye inyuma.


Bamwe mu bagore bafite ibigo by’imari bito n’ibiciriritse bitabiriye Inama ya CBC

Nyuma y’amahugurwa-Nama Bahawe Seritifika





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA