Mukiriya, hamagara kuri 0783734945 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

VIDEO: Abaganga bashoboye kubaga umutima w’umurwayi ibitaro biri gushya



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Itsinda ry’abaganga bo ku bitaro byo mu Burusiya bashoboye kubaga umuntu wari urwaye umutima mu gihe abashinzwe kuzimya imiriro barimo barwana n’umuriro mwinshi wari wafashe igisenge cy’ibyo bitaro.

Abarenga 120 bashoboye guhungishwa kandi nta n’umwe wakomerekeye muri ibyo bitaro biri ahitwa Blagoveshchensk muri icyo gihugu.

Abo baganga bakomeje kubaga uyo murwayi mu cyumba kiri mu kuzimu.

Umurwayi we yahungishijwe nyuma y’uko barangije kumubaga.

Uwari ayoboye iryo tsinda ry’abaganga Valentin Filatov yavuze ko aba baganga "nta kundi bari gukora atari kurokora ubuzima bw’uyu murwayi kandi twakoze ibishoboka byose".

Abaganga n’abaforomo umunani nibo bakoze iki gikorwa kidasanzwe cyamaze amasaha abiri, kikaba cyatangiye mbere gato y’uko uwu muriro waka.

Minisitiri w’Uburusiya ushinzwe ubutabazi avuga ko ibi bitaro byubatswe mu 1907 mu gihe igihugu cyiyoborwa n’aba Stars (harimo n’abami), kandi ko "uwu muriro wasakaye nk’umurabyo mu gisenge cyari cyubatswe mu biti". Waba watewe n’inkuba.

Umuforomakazi Antonina Smolina avuga ko icyafashije ari uko abaganga "batakutse umutima".

Amakuru dukesha BBC avuga ko ibi ari byo bitaro byonyine muri ako karere bifite igice gishinzwe kuvura indwara z’umutima.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO