Mukiriya, hamagara kuri 0783734945 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

VIDEO: ’Ganza Rodrigue’ wari umukozi w’Akarere ka Gasabo akekwaho ko yishe umushumba akamutaba mu ifamu nyuma akamutaburura akamuta muri Nyabarongo



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Ganza Rodrigue wari umukozi w’Akarere ka Gasabo, akekwaho ko yishe umushumba witwa Maniragaba Jean Claude akamutaba mu ifamu ya mwene nyina witwa Fabrice Gafunzo, nyuma byamenyekana akajya kumuta muri Nyabarongo.

Iki cyaha uyu Ganza akurikiranweho na RIB cyabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi, Akagari ka Ruhango, mu Mudugudu wa Kanyinya.

Hanga dukesha iyi nkuru yanditse ko Umuvugizi w’umusugire wa RIB yavuze ko uru rwego rufite Gafunzo Fabrice na Ganza Rodrigue aho bakurikiranyweho icyaha cyo kwica Maniragaba.

Avuga kandi ko aba bombi bemera imbere y’ubugenzacyaha ko bishe uyu mushumba bivugwa ko akomoka mu Karere ka Gicumbi, mu Miyove bakamutaba mu gihuru kiri aho hafi mu ifamu yabo nyuma yo kumenya ko byamenyekanye bakamujugunya muri Nyabarongo.

Dr Murangira avuga ko aba bombi bamenye ko byamenyekanye bakamutaburura, bakamujugunya mu mugezi wa Nyabarongo. Avuga ko abandi bashumba bakekwaho ubufatanyacyaha nka Gafunzo bari gushakishwa.

Bamwe mu bashumba batashatse ko amazi yabo amenyekana bavuga ko Maniragaba yapfuye nyuma yo gukubitwa na Ganza Rodrigue.

KURIKIRA ANDI MAKURU ASHYUSHYE KURI IYI VIDEWO:





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO