Mukiriya, hamagara kuri 0783734945 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

VIDEO-Tanzanzia: Perezida Samia Suluhu agiye gushyiraho itsinda ry’abahanga rizagira inama Igihugu ku cyorezo cya COVID19



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu yatangaje ko afite umugambi wo gushyiraho komite y’abahanga ifite igikorwa cyo gutanga ibitekerezo byo guhangana n’ikiza cya Coronavirus muri icyo gihugu.

Perezida Samia yavuze ko Tanzania idashobora guhezwa mu kurwanya corona yateye isi yose kuva mu mwaka ushize.

Perezida Samia yagize ati: "Ku kibazo cya Covid-19, ndashaka gushyiraho komite y’abahanga. Ntidukwiye guceceka mbere y’uko haba ubushakashatsi bw’abahanga. Batubwire uko icyo kibazo cyifashe... ntidushobora kwitandukanya n’abandi."

Ibyo perezida Samia yabivuze uyu munsi ahitwa Magogoni mu mujyi wa Dar es Salaam nyuma yo kurahiza abanyamabanga bakuru ba minisiteri.

Uwo mutegetsi kandi yashimangiye ko iyo komite izajya inama y’ibyakorwa kandi atari ugukurikira gusa ibibera ku isi: "Perezida Kikwete yatubwiye ko ku bwenge bw’ibyo uba wabwiwe uvanga n’ubwenge bwawe... twumvikane tubyemere, ntidukwiye guceceka kuri iyi ndwara."

Ijambo rya perezida Samia Suluhu ryerekana ko hashobora kuba impinduka muri politike yo guhangana na coronavirus muri Tanzania.

Tanzania yatangiye yinuba ibyemezwa n’ubuhanga nyuma y’aho hemejwe ko icyo cyorezo cyageze muri icyo gihugu hagati y’ukwezi kwa gatatu mu mwaka ushize.

Uko imisi ishira, niko leta yagiye idashyira mu ngiro ingingo zo kugwanya icyo cyorezo zatangwaga n’ishami rya LONI rishinzwe ubuzima bw’abantu ku isi WHO/OMS, nko kubuza abantu gukoranira ahantu hamwe ari benshi.

Tanzania kandi yanze gusohora umubare w’abantu bandura iyo ndwara buri munsi kuva mu kwezi kwa gatanu mu mwaka ushize.

Mu kwezi kwa gatandatu mu mwaka ushize, uwahoze ayoboye icyo ghugu, John Pombe Magufuli, yatangaje ko muri icyo gihugu "nta muntu wandura corona kubera amasengesho y’abanyagihugu."

Mu ntango z’uyu mwaka, Magufuli kandi yavuze ko atizeye inkingo z’iyo ndwara, anategeka minisiteri y’ubuzima kutazirukira, nyuma y’aho minisitiri Doroth Gwajima ushinzwe ubuzima bw’abantu yatangaje ko minisiteri ayoboye itazagura izo nkingo.

Leta ya Tanzania yagumye ihamagarira abanyagihugu gukoresha imiti kavukire, nko kwiyubikira mu gihe iyo miti itaremezwa na WHO.

’Ibinyamakuru nibifungurwe ariko bikurikize amategeko’

Perezida Samia Suluhu Hassan yavuze kandi ko ari ngombwa gushyigikira ibinyamakuru byo mu gihugu hagati.

Yagize ati: "Ndumva ko hari ibitangazamakuru byahagaritswe hamwe n’amateleviziyo yo kuri internet. Nimubareke bakore ariko bakurikize amategeko y’igihugu."

Yongeyeho ati: "Ntitubahe uburengenzira bwo kuvuga ko tutubahiriza amategeko agenga ibitangazamakuru".

Perezida Samia yasabye ko bareba neza ko uwo ari we wese azahabwa uburenganzira bwo gushinga ikinyamakuru, akurikiza amategeko ya leta, kandi igihano azahabwa yakoze ikosa kizabe gihuye n’iryo kosa nyine.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO