Mukiriya, hamagara kuri 0783734945 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

COVID-19: Imirenge itandatu yo mu majyepfo yashyizwe muri guma mu rugo



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko imirenge itandatu yo mu turere twa Huye, Gisagara na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo yashyizwe muri Guma mu rugo, hagamijwe guhagarika ubwiyongere bukabije bw’ubwandu bwa COVID-19.

Iyo mirenge ni Ruhashya na Rwaniro yo mu Karere ka Huye, Gikonko, Kansi na Mamba yo mu Karere ka Gisagara n’Umurenge wa Ruramba wo mu Karere ka Nyaruguru.

Ni ibyemezo iyi minisiteri yatangaje ko byafashwe hashingiwe ku isesengura ryakozwe n’inzego z’ubuzima ku Cyorezo cya Covid-19.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yagize iti “Muri iyi mirenge insengero zose zirafunze, icyakora mu Mirenge itashyizwe muri Guma Mu Rugo yo mu Turere twa Gisagara, Huye na Nyaruguru, umunsi wo gusenga ni umwe mu cyumweru, aho kuba iminsi ibiri.”

Ku mirimo izakomeza ikoresha abantu benshi hazajya hakora 50%, abemerewe gukomeza gukora bakazajya babanza kwemererwa n’itsinda ry’akarere rishinzwe kurwanya COVID-19.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko imibare ya Minisiteri y’Ubuzima ikomeje kugaragaza ko ubwandu buri hejuru muri utwo turere, ku buryo kuri uyu wa Mbere ijanisha ku bandura ugereranyije n’abapimwe ryageze kuri 5.3%.

Nko mu minsi itatu ishize, mu Karere ka Huye habonetse abanduye 175, muri Gisagara haboneka 110 mu gihe muri Nyaruguru habonetse 35.

Ahandi harimo kuboneka ubwandu bwinshi ni muri Ruhango na Nyanza.

Inkuru ya Taarifa





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO