Mukiriya, hamagara kuri 0783734945 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

VIDEO - KONGO: ONU ivuga ko abagera kuri miliyoni 27 bugarijwe n’ibura ry’ibiribwa



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Amashami abiri y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) avuga ko hafi kimwe cya gatatu cy’abatuye Repubulika ya Demokarasi ya Congo bugarijwe n’ibura rikomeye ry’ibiribwa, asaba ubundi bufasha bwihuse mu guhangana n’aya makuba.

Ishami rya ONU ryita ku biribwa (PAM/WFP) n’irishinzwe ibiribwa n’ubuhinzi (FAO) avuga ko nta na rimwe mbere ibintu byari byarigeze bimera nabi gutya muri iki gihugu.

Aya mashami avuga ko ubu abaturage ba DR Congo barenga miliyoni 27 bacyeneye byihutirwa imfashanyo y’ibiribwa nkuko BBC ibitangaza.

Aba ni bo ba mbere benshi cyane mu gihugu icyo ari cyo cyose ku isi bacyeneye ibiribwa, nkuko PAM na FAO babivuga.

Aya mashami ya ONU yombi avuga ko ibura ry’ibiribwa riri ku kigero kirenze, avuga kandi ko DR Congo ikwiye kugira ubushobozi bwo kugaburira abaturage bayo no gusagurira isoko ry’amahanga.

Umutekano mucye ni impamvu y’ingenzi itera ibura ry’ibiribwa, cyane cyane mu ntara zo mu burasirazuba bw’igihugu aho imitwe y’inyeshyamba ibarirwa mu macumi ikunze kugaba ibitero bigwamo abantu.

Nkuko PAM na FAO babivuga, ibintu binameze nabi mu ntara zo hagati mu gihugu zirimo nka Kasaï, aha naho harangwa umutekano mucye.

Aya mashami ya ONU avuga ko icyorezo cya Covid-19 n’ihungabana ry’ubukungu byahuhuye kurushaho iki kibazo cy’ibura ry’ibirirwa.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO