Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Amafoto: Abanyeshuli basaga 230 bo muri Kigali leading TVET School basoje amasomo yabo



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Kuri uyu wa 06 10 2018, abanyeshuli mu ishuli ryigisha amasomo y’ubumenyi ngiro rya Kigali Leading TVET School, basoje amasomo yabo bize mu bihe bitandukanye. Muri aya masomo baherewe impamyabushobozi harimo ajyanye n’Amahoteli, Ubutetsi, Ubukerarugendo, Ubugeni n’andi, ni ku nshuro ya 6 iri shuli risohoye abarirangijemo.


Abasoje amasomo bafata ifoto y’urwibutso n’ubuyobozi bwabo

Abasoje amasomo ni abanyeshuli 234, IZERE Sabine Immmaculee, wavuze ijambo ahagarariye abarangije amasomo yavuze ko intego yabo itarangiranye no kubona izo mpamyabushobozi , yatize ati “Ubu turavuga ko intego yacu yagezweho kuko duhawe impamyabushobozi z’ibyo twize, ariko nyine ntabwo ari igihe cyo kuruhuka, ahubwo igihe tugiyemo ni icyo gukoresha ubumenyi twize. Biri mu nshingano zacu guhindura ubuzim bwacu, ubw’ababbyeyi, ubwabanyarwanda n’igihugu muri rusange”


Uhagarariye Abanyeshuli basoje amasomo,Izere Sabine Immmaculee avuga ijambo

Uyu mukobwa yashimangiye ko we na bagenzi be bazi neza ko bagomba gukoresha imbaraga zose ibintu bikarushaho guhinduka biba byiza kurusha uko byari bisanzwe kuri bo no kubo bagiye kuzajya baha serivisi.

Usibye gushimira abanyeshurli ubwabo, umuyobozi w’iki kigo bwana HABIMANA Alphonce yashimiye ababyeyi bazana abana babo kwiga muri iri shuli ayobora anahamya ko ari irya 1 mu karere ka Nyarugenge, yagize ati “Twishimiye ko uyu munsi musoje amasomo yanyu nyuma y’imbaraga zihagije mwayashyizemo , turashimira ababyeyi babohereje kwiga amasomo ashobora kuzabagirira akamaro mu myaka y’ubuzima bwanyu buri imbere ndashimira kandi n’abaterankunga b’iki kigo kuko intambwe kimaze gutera iva mu nkunga n’ubushobozi mucyongerera”


Umuyobozi mukuru w’ikigo bwana Alphonce Habimana ageza Ijambo ku banyeshuli basoje amasomo

Bwana Alphonse yahaye aba banyeshuli umukoro; asaba abarimo kwiga neza n’umwete mwinshi bazirikana ko bategerejwe hanze. Naho abasoje amasomo bakaba bagomba gukora akazi kabo neza mu rwego rwo gukomeza guhesha isura nziza ikigo bizeho, kugira ngo bitume n’abandi bakiyoboka ari benshi bityo kirusheho gutera imbere.

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge Madame Kayisiime NZARAMBA, nawe yashimangiye ko iki kigo ari kimwe mu bigo byiza byigisha ubumenyi ngiro mu karere ka Nyarugenze ayoboye. Mu ijambo rye yagize ati “Ndashima ko mwafashe iya mbere mu kumva politike y’igihugu yo guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko,mugatekereza ku mushinga w’ikigo nk’iki cyigisha ubumenyi ngiro , kikaba gitanga amasomo neza kandi abayasoje bakaba bakenewe ku isoko, dufite amakuru y’uko bitwara neza batanga serivisi zinoze kandi igihugu cyacu kimirije imbere imitangire myiza ya serivisi no kwita neza ku bakiriya (Customer care)”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge ageza ijmbo ku banyeshuli

Uyu muyobozi yanenze ababa bagifite imyumvire nk’iya kera aho abantu bumvaga ko abantu bajya gukurikira amasomo y’ubumenyi ngiro ari abatarashoboye kwiga andi mashuri ndetse ngo bakaba bari basanzwe bafatwa nk’abaswa ubagereranyije n’abandi ; magingo aya ngo aba nibo bahanga.

Madame Kayisiime yasabye aba banyeshuli barangije kumva ko urugendo rutarangiye ahubwo ngo urugoranye mu buzima nibwo rutangiye. Basoje amasomo bagomba no kwiga guhora bagendana n’impinduka kuko batabikoze gutyo bazisanga ibyo bize byarataye agaciro ku isoko.

Ubuyobozi bwa Kigali Leading School butangaza ko, abasoje amasomo bari mu byiciro 2 binini , birimo ubukerarugendo n’amahoteli. Abize ubukerarugendo ni 27, abize amahoteli mu gihe cy’imyaka 3 ni 36 naho abize inyigisho zigihe gito ni 171 bose hamwe bakaba 234.

Ubuyobozi bw’iki kigo Kigali Leading TVET School kandi bwatangaje ko nta munyeshuli ucyiga ho ujya ubura akazi. Kuko ngo ahanini abanyeshuli bacyigamo baba basanzwe bafite akazi hirya no hino mu bigo bikomeye birimo amahoteli n’ibindi bitanga Servisi zitandukanye zijyanye n’amasomo yigirwa muri iri shuli abandi bakora ibiraka (Akazi kadahoraho), naho ku badafite akazi ngo ikigo ubwacyo kibafasha kugashaka.

Ubuyobozi bwa Kigali Leading buvuga ko nko muri aba barangije, ngo 64% bari mu kazi, 19% bafite ibiraka bidahoraho, naho 9% bakaba barihangiye imirimo, abasigaye 8% baracyagashaka.

Iki kigo cyatangiye ku mugaragaro nk’ishuli ryisumbuye mu 2013 gifite abanyeshuri 16, nyamara kugeza ubu cyigamo abanyeshuri bagera kuri 438. Iki kigo gitanga impamyabushobozi zemewe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amasomo y’ubumenyingiro, WDA.


Bamwe mu banyeshuli basoje amasomo yabo


Umuyobozi mukuru w’ikigo ayobora umuhango wo gutanga Impamyabushobozi


Umusangiza w’amagambo muri ibi birori bwana Leonard.


Abashyitsi bakuru muri uyu muhango barimo n’umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge


Abanyeshuli barishimira iyi ntambwe bateye, ariko bahigira guhindura igihugu cyiza kurushaho


Itorero Indatwa risusurutsa abitabiriye ibi birori


Ababyeyi bitabiriye uyu muhango kandi bishimiye intambwe y’abana babo

Uwavuze mu izina ry’ababyeyi baharerera




HABIMANA Wilson uzwi nka Temberurwanda, yari muri uyu muhango atanga impano zitandukanye

Bamwe mu baterankunga b’ikigo muri iki gikorwa.

Follow us:@theprofilenews





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA