Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Sobanukirwa impamvu Girabawe Aloysie, yabaye mwarimu ubahiga mu Rwanda (2018)



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

GIRABAWE Aloysie, niwe wahembwe nka mwarimu wahize abandi bose mu Rwanda kubera gutanga uburezi bufite ireme kubo yigisha no kuba intangarugero. Yahembwe na Minisitiri w’uburezi ibihembo birimo moto, laptop ndetse na televiziyo nini ya LG. ni mu birori by’umunsi mpuzamahanga wa Mwarumu byabereye mu karere ka Rwamagana mu ntara y’uburasirazuba kuri uyu wa 05 Ukwakira 2018


Girabawe Aloysie yahembwe moto n’ibindi bikoresho.

Abandi barimu bahembwe mu ntara y’Iburasirazuba ni; Asiimwe James wo mu Karere ka Nyagatare na Nyirazanazose Rachel bahembwe moto na laptops nk’abahize abandi bose mu Ntara y’Iburasirazuba, muri aba umwe yahembwe moto yatanzwe n’Umwarimu SACCO undi ahembwa na MINEDUC.

Nabahire Venant wigisha ku kigo cya Musha Complex School yahembwe tablet yatanzwe na USAID nk’umwarimu w’indashyikirwa mu Karere ka Rwamagana.

Tugarutse kuri Girabawe wahize abandi mu gihugu, uyu yize inderabarezi mu ryahoze ari ishuri rikuru nderabarezi rya KIE,akaba amaze imyaka irindwi yigisha. Ubu ni mwarimukazi mu Ishuri Ryisumbuye rya Rukomo (SOPEM) mu karere ka Nyagatare.

Girabawe yarushije abandi ku rwego rw’ikigo, arusha n’abo ku rwego rw’Umurenge no ku karere agera ku rwego rw’Intara.

Kuri uru rwego niho yatoranyijwe muri bagenzi be bane (4) aba uwa mbere ku rwego rw’igihugu.

N’ibyishimo byinshi yashyikirijwe ibi bihembo n’abayobozi barimo Minisitiri w’Uburezi, mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu byabereye i Rwamagana ku rwego rw’igihugu.

Girabawe yigisha ibinyabuzima (Biologie). Mu kwigisha abanyeshuri be avuga ko adakoresha ibishushanyo nk’uko bimenyerewe ku rwego rw’ayisumbuye.

We avuga ko yashatse Porogaramu (softwares) zigezweho ku rwego mpuzamahanga mu burezi maze agakoresha Imashini (computer) na porojekiteri (Projecteur) akigisha abanyeshuri ibinyabuzima babasha kureba neza buri kimwe abasobanurira mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Uyu mwarimu avuga ko ibi bifasha abanyeshuri yigisha hano mu cyaro kumva neza isomo.

Girabawe asanzwe akosora ibizamini bya Leta, umwaka ushize yatorewe kuyobora ishami ry’abakosora ibi bizamini ngo abyitwaramo neza cyane nabyo bishingirwaho mu kumuhitamo.


Girabawe Aloysie aganira n’itangazamakuru

Uyu mwarimukazi watowe nk’intangarugero mu bandi mu Rwanda uyu mwaka ni umugore w’imyaka 32 wubatse ufite umugabo n’abana babiri.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA