Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

U Rwanda ntirukeneye gushimirwa ko rwarekuye abakekwaho ibyaha-Minisitiri Uwizeyimana Evode



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe itegeko Nshinga n’andi matageko ntiyemeranya n’ abarimo gushimira u Rwanda kuba rwararekuye by’ agateganyo Diane Rwigara na nyina Adeline Rwigara ngo bakurikiranwe badafunze.

Abashimiye u Rwanda ku cyemezo cy’ urukiko rukuru cyo kurekura by’ agateganyo Diane Rwigara barimo Perezida wa Komisiyo y’ Umuryango w’ Ubumwe bw’ Ibihugu by’ I Burayi Jean Claude Juncker. Uyu niwe Minisitiri Uwizeyimana Evode yasubije ko u Rwanda rudakeneye gushimirwa ko rwarekuye abakekwaho ibyaha.


Umunyamabanga wa Leta Me.Evode uwizeyimana

Mu nkuru dukesha Umuryango.com, ministre Evode yagize ati “Uyu mwanzuro ni kimwe mu bigize akazi ka buri munsi ka sisiteme y’ ubutabera. U Rwanda ntabwo rukeneye gushimirwa ko rwarekuye abantu by’ agateganyo akekwaho ibyaha. Ni cyo ubusugire bivuze. Nta kidasanzwe kirimo”

Mu butumwa Perezida wa EU, Juncker yashyize kuri Twitter yagize ati “Nejejwe no kuba urukiko rukuru mu Rwanda rwarekuye by’ agateganyo Diane Rwigara na nyina. Uyu muyobozi yakomeje avuga ari intambwe nziza ikwiye gushimwa.


Jean Claude Juncker Perezida wa EU

Ku wa Gatanu tariki 5 Ukwakira nibwo Urukiko rukuru mu Rwanda rwanzuye ko Diane Rwigara na nyina Adeline Rwigara barekurwa bagakurikiranwa badafunze.

Diane Rwigara yifuje kwiyamamariza kuba Perezida w’ u Rwanda umwaka ushize ntiyabasha kuzuza ibisabwa.

Diane Rwigara akurikiranyweho gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakaga kwiyamamariza kuyobora igihugu, agahurira n’umubyeyi we Adeline Mukangemanyi ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Mukangemanyi we yiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA