Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Uwungirije Ingabire Victoire ku buyobozi bw’ishyaka rye yatorokanye n’undi mugororwa



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Twagirimana Boniface wari umaze umwaka afunzwe akiburana, akurikiranyweho kurema umutwe w’abagizi ba nabi akaba yari yungirije Victoire Ingabire ku buyobozi bw’ishyaka FDU Inkingi ritaremererwa gukorera mu Rwanda yatorokanye na mugenzi we Murenzi Aimable wari umaze imyaka 11 muri gereza we wari warakatiwe burundu.


Twagirimana Boniface V/Prezida wa FDU Inkingi

Aba bombi batorotse gereza ya Nyanza mu gicuku cyo kuri iki Cyumweru bimenyekana mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nk’uko byemejwe na SSP Sengabo Hillary, Umuvugizi w’Urwego rw’amagereza mu Rwanda wabitangarije Ikinyamakuru Ukwezi.com dukesha iyi nkuru.

Yagize ati " Nibyo koko Twagirimana Boniface yatorokanye na mugenzi we Murenzi Aimable wari umaze imyaka 11 muri gereza, we yari yarakatiwe gufungwa burundu batorotse gereza ya Nzanya mu ijoro ariko byamenyekanye muri iki gitondo."

Twagirimana we yari amaze igihe kigera ku mwaka afunzwe ariko ntiyari yagakatiwe n’inkiko ku cyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Twagirimana na bagenzi be 7 bareganwaga kuba mu mutwe witwaje intwaro ugamije kugirira nabi ubutegetsi batawe muri yombi mu ntangiriro za Nzeri 2017.

Kuva Perezida wa FDU Inkingi, Ingabire Victoire Umuhoza yafungurwa, nta munsi w’ubusa atavugaga ko asaba Perezida ko yarekura uyu Boniface Twagirimana hamwe n’abandi bayoboke b’iri shyaka bakurikiranyweho umugambi wo gushaka kurema umutwe witwaje intwaro urwanya Leta y’u Rwanda.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA