Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Patience Kahirita, uzwi nka Keeza muri Filimi, akomeje kuburirwa irengero.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Uyu mukinnyi wa Filimi mu gihugu cya Uganda yabuze kuya 28 z’ukwa 9, 2018 atwawe n’abantu batamenyekanye aburirwa mu murwa mukuru I kampala.


Patience Kahirita, uzwi nka Keeza

Hashize icyumweru kirenga Patience Kahirita, uzwi nka Keeza aburiwe irengero, ngo yatwawe n’umugabo waje amukura mu kazi ke I Kampala. Igikorwa cyo kumushakisha kubo mu muryango we, kirasa n’ikidatanga icyizere ko azaboneka nk’uko Judith Kabashambo bavukana yabitangarije Chimp reports dukesha iyi nkuru.
Keza yatwawe ku isa 3:50 z’igicamunsi cyo ku itariki 28 z’ukwa 9, 2018, nk’uko uwo bavukana yabitangaje, kandi ngo byose byabaye abyirebera n’amaso ye. Abamutwaye ntiyabamenye.
Ubusanzwe Keeza yari asanzwe akorana na kompanyi yitwa Kwakoo, ikora ubucuruzi hifashishije ikoranabuhanga n’andi masoko yagutse ku isi.

Abantu barimo n’uyu mukuru we, bumvise uwamutwaye asaba Keeza ko bajyana kuri sitasiyo ya polisi iri I kampala mu murwa mukuru wa Uganda. Nyamara ngo baramukurikiye bageze kuri polisi ntibamubona na n’ubu polisi ntamakuru irashaka gutanga kuri iri bura ry’uyu mukinnyi w’amafilime hariya muri Uganda.

Patience Kahirita, uzwi nka Keeza ni umukobwa wa George Kahirita bakomoka I Rukungiri, mu burengerazuba bwa Uganda.

Ibura rye ryateje icyoba mu bagize umuryango we. Abakobwa batari bake bakomeje gushimutwa kandi bakaburirwa irengero abandi bakaboneka bishwe aha mu murwa mukuru Kampala no mu mujyi wa Wakiso nk’uko Chimp reports yabitangaje.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA