Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Batatu bakekwaho kwica umusivili I Nyamirambo bafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Kuri uyu wa 08 Ukwakira nibwo urukiko rwa gisirikare I Nyamirambo rwategetse ko Sgt Jean Bosco Rutare, Louis Nsanzabarinda na Mme Saada Musanabera bafungwa by’agateganyo ny’uma yo gutabwa muri yombi bakekwaho kugambana no kwicira inyamirambo umusivile Jean Claude Niyitanga.


Urukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo

Byibura iminota ibarirwa muri 30 niyo umucamanza ukuriye inteko iburanisha mu rukiko rwa gisirikare ruri I Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge yakoresheje asoma ibikubiye mu cyemezo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku baregwa, nk’uko tubikesha umunyamakuru w’Ijwi rya Amerika, Eric Bagiruwubusa wari mu rukiko.

Abaregwa Sgt Jean Bosco Rutare yari mu mpuzankano za gisirikare, naho abasivile Louis Nsanzabarinda na Mme Saada Musanabera bo bari mu mpuzankano y’icyatsi iranga abasivili bafungiwe muri gereza za gisirikare. Mme Musanabera yari yitandiye mu mutwe n’igitambaro cy’icyatsi.

Aba bose mu rukiko bakurikiranye icyemezo cy’umucamanza bahagaze imbere y’inteko iburanisha.

Bararegwa ibyaha by’ubwicanyi n’ubufatanyacyaha mu bwicanyi. Sgt Rutare Jean Bosco ubarizwa mu nganbo z’u Rwanda arakekwaho ko ku itariki 06/09 uyu mwaka yishe arashe Jean Claude Niyitanga wo mu murenge wa Rwezamenyo. Uregwa avuga ko yarashe nyakwigendera nk’igisambo kandi ko yarwanyaga abashinzwe umutekano b’abanyerondo.

Icyakora abo mu muryango wa Niyitanga bo bavuga ko yishwe arashwe kubera ubugambanyi yakorewe n’umugore we Saada Musanabera kuko ngo bari basanzwe bafitanye amakimbirane.

Mu iperereza ubushinjacyaha bwa gisirikare bwakoze bugaragaza ko Musanabera avuga ko yari yatewe na Niyitanga amumenera radiyo, anamwiba amafaranga ibihumbi 20000.

Buvuga ko Nsanzabarinda wari ukuriye irondo yahuruje abashinzwe umutekano avuga ko bafatiye igisambo kwa Musanabera. Sgt Rutare umusirikare wemeza ko yahurujwe ngo yasabye Niyitanga wafatwaga nk’igisambo kwicara hasi arabyanga atangira gutukana, biba ngombwa ko amutura hasi anahita amurasa amasasu abiri amutsinda aho.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare buvuga ko nyuma yo Kwica Niyitanga, habayeho umugambi wo guhimba ko yari igisambo bafata radiyo yo kwa Musanabera bayigereka ku murambo we ngo byumvikane ko yari avuye kuyiba. Ni mu gihe ngo nyakwigendera yari umugabo wa Musanabera babana bitemewe n’amategeko.
Ubushinjacyaha bugahera ho buvuga ko ibyo abaregwa bakoze ari ibikorwa bwita ibya kinyamaswa.

Sgt Rutare we yemera ko yishe arashe Niyitanga agasaba imbabazi z’icyaha. Gusa akavuga ko yahurujwe n’abo bareganwa ko nyakwigendera yari igisambo.

Abo bareganwa bo bahakana ibyaha.

Urukiko ruravuga ko kuba Musanabera yarahuruje ko yatewe n’igisambo kandi Niyitanga bari basanzwe babana nk’umugabo n’umugore bishimangira nta shiti uruhare rukomeye yagize mu iyicwa rye. Umucamanza yavuze ko ibyo bigize impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha.

Yavuze kandi ko Sgt Rutare ari gatozi mu iyicwa rya Niyitanga kuko ngo yamurashe amwita umujura mu gihe ngo iyo aza kuba ari umujura nk’umusirikare hari byinshi yaribukore atarinze kumuvutsa ubuzima.Yavuze ako yamurashe atagaragaza ibyo yari yibye.

Aravuga ko uyu musirikare n’abasivili bareganwa nyuma yo kwica Nyakwigendera bacuze umugambi wo kuzana radiyo bayishyira iruhande rw’umurambo.
Umucamanza Major Francis Kimenyi yavuze ko asanga no ku basivili bareganwa na Sgt Rutare hari impamvu zikomeye zigaragaza ko babaye ibyitso mu iyicwa rya Niyitanga. Maze yanzura ko hari impamvu zikomeye zituma bose bakekwaho ibyaha.

Yategetse ko bakomeza gufungirwa muri gereza ya gisirikare mu gihe cy’iminsi 30 igihe iperereza rikibakorwaho. Yabibukije kandi ko icyemezo bashobora kukijuririra mu minsi itanu uhereye igihe cyafatiwe.

Ni urubanza rwakurikiranywe n’abantu benshi biganjemo n’abandi basirikare bagombaga gusomerwa izindi manza baburana.
Jean Claude Niyitanga wishwe arashwe ni umuhungu w’umusaza Mathias Myasiro wahoze ari umucuruzi ukomeye hano mu mujyi wa Kigali.

Hamaze iminsi humvikana hirya no hino iraswa rya hato na hato ry’abasivili. Inzego z’umutekano zikavuga ko bari ibisambo ariko ba nyir’imiryango ikomokamo abishwe bakavuga ikinyuranyo.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Ibitekerezo

Nibyo, reka tujye duhabwa ubutabera bunoze kuko turi mu gihugu kigendera ku mategeko kandi cyanga akarengane gakorerwa abana bacyo.

Hakenewe camera ahantu hose

Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA