Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kwishyingira uwo badahuje idini byamukubitishije iz’akabwana aziritse ku giti



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Umukobwa w’imyaka 18 ukomoka mu muryango w’Abasilam wo mu gace ka Nawada ho mu Burasirazuba bw’intara ya Bihar mu Buhinde, yakubiswe inkoni zitagira ingano aziritse ku giti, azira gushaka kwishyingira n’umusore wo mu idini rya Hindu.

Uyu mukobwa wakubitiwe ku karubanda aho yari yazirikiwe ku giti hakoreshejwe amakamba akomeye , yakubitwaga n’abo mu muryango we ubwo bamuvanaga ku musore yari yagiye kwishyingiraho.

Uyu mukobwa w’imyaka 18 utatangajwe amazina ye, yafashe umwanzuro wo kujya kwishyingira n’umusore womu idini rya Hindu, mu gihe umuryango we wari warakunze kurwanya urukundo rwabo kubera kudahuza imyemerere.

Ibinyamakuru byo mu gace uyu mukobwa akomokamo, byanditse ko yamaze amasaha agera kuri 5 aziritse ku giti, ariko akubitwa ibiboko.

Bivugwa ko uyu mukobwa yari yavuye mu gace k’iwabo yisangira umukunzi we witwa Rupesh Kumar w’umu Hindu, n’ubwo iwabo bahoraga bamumubuza.

Abaturanyi b’iwabo b’umukobwa babwiye itangazamakuru ko yagiye abo mu muryango we bakamubura, baza guhamagara uyu musore w’inshuti ye abemerera ko bari kumwe, bahita bajya kumukurayo.

Amafoto n’amashusho yafashwe n’abari aho uyu mukobwa yakubitirwaga, yamugaragazaga ari gutaka cyane kubera ububabare bw’inkoni n’ikamba bari bamuzirikishije.






Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA