Mukiriya, hamagara kuri 0783734945 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Menya byinshi ku nkoko idasanzwe ‘Ayam Cemani’ bahimba ‘Lamborghini’ igura hafi Miliyoni 5



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Biragoye kwiyumvisha ko hari inkoko ishobora kugura amafaranga ari hejuru y’ibihumbi 50 by’Amanyarwanda cyangwa igi rikagura amafaranga agera hafi ku bihumbi 15. Ku isi izi nkoko zibaho aho inkokokazi n’isake umworozi azigura ibihumbi 5 by’Amadorali (5,000).

Iyo uvuze amoko y’inkoko ahenze hariho imwe ihita iza mu za mbere yitwa ‘Ayam Cemani’, ni ubwoko bw’inkoko buhenze ku isi ibyatumye babuhimba akazina k’imodoka ihenze ya ‘Lamborghini’ kubera igiciro cyabwo gitangaje.

Inyama zayo; amagi nayo ubwayo ni umukara

Inkoko ya ‘Ayam Cemani’ ikomoka muri Java (Indoneziya) kandi ifatwa nk’ubwoko budasanzwe. Iyi nkoko iba ifite amabara y’umukara, inyama zayo nazo ziba ari umukara yewe n’amagufwa aba asa umukara kubera icyo bita ‘Fibromelanose’ iba mu mubiri wayo.

Inyarwanda yatangaje ko iyi nkoko ya Ayam, itera amagi y’umukara utijimye. Abantu bamwe bizera ko inkoko ya Ayam Cemani ifite imbaraga zidasanzwe nk’ubushobozi bwo gukiza no kuvugana n’imyuka y’abizera gakondo, igakoreshwa kandi mu buryo bumwe bw’ubuvuzi gakondo. Uyitunze kandi ifatwa nk’ikimenyetso cy’amahirwe.

Chickensandmore dukesha iyi nkuru itangaza ko ari inkoko ya mbere ihenze ku isi aho amagi 12 agurishwa amadorali 160, ni ukuvuga uguze rimwe rimwe rigurwa amadorali 13, ubwo ni hafi ibihumbi 13 by’Amanyarwanda. Hari igihe kandi inkoko imwe iba igura amadorali 50 ni ukuvuga ibihumbi 50 by’Amanyarwanda, naho inkoko n’isake yayo ari ibyiri ziri kumwe, zigura ibihumbi 5 by’amadorali, ni ukuvuga hafi Miliyoni 5 z’Amanyarwanda.


Inyama n’amagi ya ‘Ayam Cemani’

KURIKIRA ANDI MAKURU KURI IYI VIDEWO:





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO