Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Perezida Kagame yahamirije amahanga ko u Rwanda rwagutse



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

ibi Perezida Paul Kagame yabitangarije mu kiganiro imbonankubone kuri TV5 aho yanenze abavuga ko u Rwanda rushobora kuba rwaraciye Igifaransa, aba yabafashe nk’abibeshya.


Perezida Kagame mu kiganiro kuri TV5 Monde

Perezida Kagame yavuze ko mu Rwanda hakoreshwa indimi indimi eshatu arizo Icyongereza, Igifaransa n’ururimi kavukire rw’Ikinyarwanda.

Yagize ati “ Twebwe twagutse mu mitekerereze, kubera ibikorwa tugiramo uruhare. twongeye Icyongereza ku Gifaransa, mu by’ukuri muri amwe mu mashuri mu Rwanda bigisha Igishinwa, bigisha Ikidage.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko u Rwanda ruri mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba, aho ibihugu birimo hafi ya byose bivuga Icyongereza kandi Abanyarwanda bakorana nabo ubucuruzi butandukanye.

Ati “ Hafi 90% by’ubucuruzi, ishoramari n’ubushabitsi butandukanye tubikorana na biriya bihugu bivuga Icyongereza mu karere. Dushyize mu gaciro, n’iyihe mpamvu yatuma tudafata urwo rurimo, ariko bitabaye ngombwa ko tureka ibyo twari dufite”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutigeze rureka Igifaransa, ngo ababivuga bose nta kuri bafite.

Ati “Udushinja ibi aribeshya, nta kuri kurimo. Icyo nakubwira n’uko mu Rwanda dufite ururimi rumwe duhuriyeho arirwo i Kinyarwanda, hanyuma abaturage bacu biga, bakigisha , bakavuga Igifaransa n’Icyongereza.”

Ingingo ya munani y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda iteganya ko ‘Ururimi rw’Igihugu ari Ikinyarwanda. Indimi zemewe mu butegetsi ni Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa. Itegeko Ngenga rishobora kongera cyangwa kugabanya indimi zemewe mu butegetsi’.

Ku itariki ya 12 Ukwakira 2018, nibwo Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo wari usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yatorewe kuba Umunyabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF.

Mu gihe cy’imyaka ine Mushikiwabo azayobora OIF, azaba afite inshingano zitandukanye zirimo no guteza imbere ururimi rw’Igifaransa, bityo akaba adashobora guteza imbere ubusugire bwacyo mu bindi bihugu ngo yibagirwe iterambere ryacyo (Igifaransa) mu gihugu avukamo cy’ u Rwanda.


Abavuga ko u Rwanda rwaciye igifaransa baribeshya





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA